Mu nshamake y’ uko Isi yiriwe tariki 22 Gicurasi harimo ko Diane Rwigara na nyina bongeye kugezwa imbere y’ urukiko bagataha bataburanye, mu mahanga ya kure Perezida Trump ashobora guhura na Mugenzi we Kim Jong un bishobora kutaba mu kwezi gutaha nk’ uko biteganyijwe. Nanone mu Rwanda mu karere ka Muhanga inka 20 muzahawe abaturage zimaze gupfa mu byumweru bitatu. Inkuru idasanzwe imbwa yiyemeje kurera imiswi y’ imfubyi.
Diane Rwigara na nyina Mukamugemanyi Adeline bongeye kugezwa imbere urukiko rukuru bongera gutaha bataburanishijwe kuko abantu bane Jean Paul Turayishimiye, Gwiza Thabita Mugenzi, Xaverine Mukangarambe na Edmond Bushayija alias Sacyanwa bareganwa na Diane Rwigara na nyina aho bari ubushinjacyaha butazi aho bari. Urukiko rwanzuye ko uru rubanza ruzasubukurwa tariki 24 Gicurasi 2018.
Trump na Kim jong un bashobora kudahura mu kwezi gutaha
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko inama y’amateka izamuhuza na Kim Jong un uyobora Koreya y’Epfo ishobora kutaba mu kwezi gutaha. Perezida Trump yabitangaje ubwo yakiraga muri White Perezida wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in, baganira ku birebana n’iyi nama ndetse n’aho imyiteguro yayo igeze.
Uruzinduko Perezida Kagame yakoreye mu Bushinwa rurimo gutanga umusaruro
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Henry Rao Hongwei, yemeza ko kuza gukorera mu Rwanda byorohejwe n’uruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye mu gihugu cye muri Werurwe 2017.
Ati “Biragaragara ko u Rwanda n’u Bushinwa kuri ubu bibanye neza kurushaho cyane cyane kuva aho Perezida Kagame yakoreye uruzinduko mu Bushinwa muri Werurwe umwaka ushize. Ntekereza ko nanjye naje mu Rwanda mu gihe cyiza (uwo mubano uhagaze neza).”
Muhanga: Mu byumweru bitatu hamaze gupfa inka 20 mu zahawe abaturage
Imbwa yiyemeje kwita ku bashwi b’ imfubyi
Mu gihugu cy’ Ubwongereza imbwa y’ impwerume y’ imyaka 10 irimo kurera imishwi 9 y’ imbata nyuma y’ uko yina w’ iyi mishwi iburiwe irengero. Iyi mbwa ibana n’ iyi mishwi ikayibundikira ikoresheje amajanja mu kimbo cy’ amababa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *