skol
fortebet

Uko Isi yiriwe tariki 25 Gicurasi 2018 [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 25, May 2018

Sponsored Ad

Inshamake y’ uko isi yiriwe kuri uyu wa 25 Gicurasi 2018 harimo uko Perezida Kagame yakiriwe mu ruzinduko arimo muri Ethiopia aho yagiye aturutse mu Bufaransa, Umugi wa Kigali n’ akarere ka Ruhango babonye abayobozi bashya , abari abayobozi b’ akarere ka Gicumbi barirukanwa. Mu mahanga amavubi yariye umukerarugendo muri Uganda arapfa, impanuka ya GAAGA yahitanye abarenga 20 i Kampala

Sponsored Ad

Perezida Kagame yakiranywe urugwiro muri Ethiopie

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yagiriye uruzinduko rw’akazi I Addis Abeba mu gihugu cya Ethiopia yakiranywe urugwiro na Minisitiri w’Intebe mushya w’iki gihugu. Perezida Kagame wageze muri Ethiopie mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 24 Gicurasi 2018, yakiriwe na Minisitiri Dr Abiy Ahmed uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu aho bagiranye ibiganirondetse uru ruzinduko rukaba rwitezweho gukomeza kwagura umubano w’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri Abiy Ahmed. Usibye kuba u Rwanda na Ethiopia ari ibihugu bifitanye umubano wihariye, Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’igihugu n’abandi bayobozi bagaragaje ko bishimiye kuba uyu Abiy ariwe watorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu cya Ethiopa gisanzwe gicumbikiye icyicaro gikuru cya AU.

Perezida Kagame na Dr. Abiy Ahmed basuye igice cyahariwe inganda kizwi nka ‘Hawassa Industrial Park’ yitezweho guha akazi abagera ku bihumbi 60 ikajya yinjiza . miliyali y’ amadorari.

Inzoka zica abarenga 100 000 buri mwaka

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryatoye ryemeza umwanzuro ko kurumwa n’inzoka ubu ari kimwe mu bintu bihangayikishije ubuzima ku isi kandi kihutirwa.

OMS ivuga ko akaga gakomoka ku kurumwa n’inzoka ari ikintu kirengagizwa cyane mu ndwara ziri ku bantu baturiye imirongo mbariro y’isi.

Uyu mwanzuro wa OMS ugamije gusaba ibihugu gushyiraho uburyo n’ingamba zo guhangana n’ikibazo cyo kurumwa n’inzoka mu bihugu, nko gutanga amahugurwa ndetse n’imiti irwanya ubumara bw’inzoka.

Abantu barenga 100 000 buri mwaka ku isi ngo bapfa bazize kurumwa n’inzoka. Kimwe cya gatanu cyabo ni abo muri Africa.

Hafi kimwe cya kabiri cya miliyoni y’abantu ngo bugarijwe n’ubuhumyi, gucibwa ingingo cyangwa ubundi bumuga kubera kuribwa n’inzoka.
Muri Nigeria honyine buri mwaka inzoka ziruma abantu bagera ku 10 000, umubare w’abo zica ntuzwi neza.

Mu Rwanda imfu zikomoka ku kurumwa n’inzoka ntizizwi. Impamvu 10 za mbere ziza mu byica abantu ku bigo nderabuzima n’ibitaro byo mu Rwanda ni;
Indwara z’abana b’impinja (41%), indwara zibasira ababyeyi nyuma yo kubyara (8%), indwara z’umutima (8%), indwara z’ubuhumekero (8%), SIDA n’ibyuririzi (6%), Malaria (6%), indwara z’umubiri (6%), cancer n’ibibyimba (4%) indwara z’impyiko n’urwungano rw’inkari (3%) hamwe n’impiswi (3%) nk’uko bitangazwa na Rwanda Integrated Health Management Information System (2014-15) : Src: umuseke.

Inama Njyanama y’ umujyi wa Kigali yatoreye Marie-Chantal Rwakazina w’ imyaka 45 wize ibijyanye n’ ubukungu kuba kuba Umuyobozi w’ umujyi wa Kigali asimbura Pascal Nyamulinda weguye mu kwezi gushize

GICUMBI: Inama njyanama idasanzwe y’Akarere ka Gicumbi yeguje MUDAHERANWA Juvenal wari Umuyobozi w’ akarere ka Gicumbi na MUHIZI Jules Aimbable wari umuyobozi w’ akarere wungirije ushinzwe ubukungu ndetse n’ uwari Umuyobozi w’ akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage BENIHIRWE Charlotte.

Njyanama y’akarere ka Ruhango iherutse kweguza nyobozi yose y’aka karere kubera ibibazo byari bimazemo iminsi bijyanye n’imikoranire idahwitse n’imicungire mibi y’imari kuri iki gicamunsi yatoreye Habarurema Valens wari umukozi w’Ikigo k’igihugu gishinzwe iperereza n’umutekano (NISS) ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru kuba Umuyobozi w’ Akarere ka Ruhango ku majwi 180 kuri 17 ya Rukundo Felix bahatanaga

Uganda : Abantu 20 baguye mu mpanuka ya bisi ya GAAGA

Amakuru ataremezwa n’ inzego zibifiye ububasha aravuga ko impanuka ya bisi yabereye Kiryandongo mu karere ka Lira mu mujyi wa Kampala yahitanye abarenga 20. Inkuru ya Dail monitor ivuga ko umuntu wari muyindi modoka avuga ko bakuye mu bishangye n’ iyo bisi amibiri 20.

Koreya ya Ruguru Iracifuza Kuganira na USA

Abategetsi b’igihugu cya Koreya ya Ruguru hamwe n’ibihugu bibanyi basubije perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump wandikiye mugenzi we wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un amumenyesha ko ibiganiro bari bafitanye tariki 12 Kamena muri Singapore bitakibaye.

Umwungiriza wa minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga wa Koreya ya ruguru, Kim Kye Gwan, yatangaje ko igihugu cye kikiteguye gushakira umuti ibibazo gifitaniye na Amerika igihe icyo ari cyo cyose n’uburyo ubw’aribwo bwose. Yashimye ubushake bwa Perezida Trump bwo kuganira na Koreya ya ruguru.

Hari umutegetsi wa Koreya ya Ruguru wavuze amagambo arimo n’ ibitutsi bitashimishije Donald Trump ararakara ahita akuraho kuganira na Kim Jong un.

Amavubi yiciye muri Uganda umukerarugendo w’ Umunyamerika

Gloria Suemiller, mukerarugendo ukomoka muri Leta ya Oklahoma muri Leta Zunze ubumwe za Amerika yishe n’ amavubi yamuririye muri pariki yo mu gihugu cya Uganda ejo ku wa Kane tariki 24 Gicurasi, nyakwigendera w’ imyaka 64 yari kumwe n’ umugabo we n’ abandi bantu 6 babashije kwiruka bacika ayo mavubi nk’ uko byemejwe na polisi ya Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa