skol
fortebet

Uko itangazamakuru ryabibye urwango mu banyarwanda bikabyara Jenoside

Yanditswe: Monday 09, Apr 2018

Sponsored Ad

Itangazamakuru ni umwuga ukundwa kandi wubahwa n’abantu hatari hake ku Isi,gusa iyo ukozwe nabi uteza ingaruka mbi mu bantu aribyo byabaye mu Rwanda bigatuma haba Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ubwo wakanguriraga Abahutu kwica Abatutsi.
Mbere ya Jenoside no mu gihe cyayo itangazamakuru ryari hasi ndetse umubare w’ibinyamakuru wari muke ugereranyije n’ubu aho ibinyamakuru byiyongereye cyane.
Bimwe mu bitangazamakuru byageraga kuri rubanda byari bine gusa, bibiri muri byo bikaba (...)

Sponsored Ad

Itangazamakuru ni umwuga ukundwa kandi wubahwa n’abantu hatari hake ku Isi,gusa iyo ukozwe nabi uteza ingaruka mbi mu bantu aribyo byabaye mu Rwanda bigatuma haba Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ubwo wakanguriraga Abahutu kwica Abatutsi.

Mbere ya Jenoside no mu gihe cyayo itangazamakuru ryari hasi ndetse umubare w’ibinyamakuru wari muke ugereranyije n’ubu aho ibinyamakuru byiyongereye cyane.

Bimwe mu bitangazamakuru byageraga kuri rubanda byari bine gusa, bibiri muri byo bikaba byari ibya Kiliziya Gatolika, Kinyamateka na Hobe,Radio Rwanda,Imvaho ibi bikaba byari ibinyamakuru bya Leta .RTLM na Kangura ybaje nyuma biza bikoreshwa n’abanyapolitiki.

UMURYANGO wagerageje gushakisha zimwe mu nyandiko ndetse n’ibyagiye bitangazwa n’ibinyamakuru byariho mbere ya Jenoside bigatuma abanyarwanda bamarana.

Ikinyamakuru Kangura
Iki kinyamakuru cyaterwaga inkunga n’abasirikare bakuru, abayobozi ba MRND n’urwego rw’igihugu rwari rushinzwe iperereza barimo Liyetona Koloneli Anatole Nsengiyumva na Ptotais Zigiranyirazo.

Kangura yakoreshwaga n’ubutegetsi ndetse babwiraga abanditsi bayo barimo Ngeze Hassan bimwe mu byo benda gukora ndetse n’ibyo bandika.

Ibyanditswe n’iki kinyamakuru

Amwe mu manomero yakunze kugaragazwa nk’ayagize ingaruka mbi cyane zo gukongeza urwango mu baturarwanda, harimo inyandiko yasohotse muri nomero ya 6 yasohotse mu Kuboza 1990, yibandaga ku Amategeko 10 y’Abahutu yarimo urwango rukabije. Ayo mategeko yahamyaga ko Umuhutu wese ugira icyo akorana n’Umututsi ari umugambanyi.

Indi nyandiko yo muri iyo nomero na yo ni iyavugaga ko Abatutsi barimo gutegura intambara ku buryo “Nta Muhutu n’umwe uzacika ku icumu”. Ku rundi ruhande rw’iyo nomero hariho ifoto ya Perezida w’igihugu cy’u Bufaransa Francois Mitterrand, na yo yari iherekejwe n’amagambo agira ati “ Inshuti nyanshuti uyimenyera mu byago.”

Nanone nimero ya Kangura yo ku ya 9 Gashyantare 1991 yaragiraga iti “ Mureke tumenye inkotanyi (abashyigikiye FPR) maze tuzitsembatsembe”, na ho muri Werurwe 1993 isohoka igira iti “Inyenzi ibyara inyenzi… amateka y’u Rwanda agaragaza ko Umututsi akiri wawundi, atajya ahinduka.”

Muri Nomero ya 54 Werurwe hari n’aho yanditse avuga ko FPR ifite urutonde rw’abantu 1600 izica niramuka ifashe ubutegetsi,umunyamakuru aburira Abahutu, agira ati “ Ibyitso by’umwanzi birazwi neza, rero inyenzi zakagombye kumva ko zirimo gukora ikosa rikomeye, bazatsembatsembwaho.”

Iyi nomero ya gatatu ya Kangura yasohotse ari mu kwezi k’Ukuboza, mu gihe abantu baba bitegura Noheli n’ Ubunani. Uburyo abanditsi b’iki kinyamakuru bari abahanga mu icengezamatwara rero, bahise bafata inyigisho z’amacakubiri bari bagamije kugeza ku basomyi, maze bazihuza n’ikintu abantu bose baba barangamiye kandi batekerezaho muri ayo matariki.

Ntawabura gutangazwa n’uburyo ibintu nka biriya by’amacakubiri byanacengezwaga mu bantu hifashishijwe iyobokamana! Ntibitangaje rero kuba abantu baraniciwe mu nsengero, cyane cyane ko muri icyo gihe cy’ubwicanyi byanavugwaga ko abitwaga Abatutsi muri icyo gihe ari Imana yabatanze.

Iki Kinyamakuru cyahinduye izina mbere ya Jenoside kiva kuri Kangura cyitwa Kanguka mu rwego rwo kwisanisha n’intego zatumye giishingwa irimo gukangurira Abahutu kwica Abatutsi.

Umwanditsi wa Kangura w’icyamamare bivugwa ko ari nawe wagishinje yitwa Ngeze Hassan.

Amaradiyo
RTLM (Radio Télévision Libre des Mille Collines)

Yari Radiyo yatangiye kuvuga ku wa 8 Nyakanga 1993 ariko yagize uruhare rugaragara muri Jenoside hagati ya Mata na Nyakanga 1994. Iyi Radio yumvwaga n’abaturage benshi cyane, byatumye ikwirakwiza urwango mu buryo bworoshye. Mu bintu byatumye ubwicanyi bugira imbaraga kandi bugakwirakwira vuba, harimo amagambo y’ikangura yavugirwaga kuri iyi Radiyo.

Nyuma yo guhanurwa nkw’indege y’uwari Perezida wa Repubulika Yuvenali Habyarimana ku ya 6 Mata 1994 RTLM. iyi Radio yakanguriye rubanda ko Abatutsi bigometse ari bo bakoze ayo mahano maze ihamagarira abantu icyo yitaga intamabara ya nyuma yo gutsemba Abatutsi. Imvugo yasubirwagamo kenshi ni iyo “Gutema ibiti birebire”.

Igihe abasirikare b’Abafaransa bari mu cyiswe “ Opération Turquoise” iyi Radio yakoreraga ku Gisenyi. Ku bw’iyo mpamvu y’abasirikare b’Abafaransa hari aho yakanguye abakobwa b’abo yitaga Abahutu, igira iti “Mwebwe bakobwa b’Abahutu, mwiyuhagire kandi mwambare imyenda myiza, mwakire ingabo z’ubufaransa! Abakobwa b’Abatutsikazi bose barapfuye, rero ayo ni amahirwe yanyu.”

Nyamara igihe igihugu cyose cyari kimaze kujya mu maboka ya FPR, iyo Radiyo na yo yahungiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Bamwe mu bantu barebwaga n’imikorere y’iyo Radio
• Félicien Kabuga, yari Perezida
• Ferdinand Nahimana, Umuyobozi wayo (Directeur)
• Jean Bosco Barayagwiza yari yungirije umuyobozi (Directeur adjoint)
• Gaspard Gahigi, umuyobozi ushinze gutunganya ibiganiro (Editor-in-chief )
• Phocas Habimana, yakoraga mu buyobozi ari n’umunyamakuru
• Georges Ruggiu, umunyamakuru
• Valerie Bemeriki, umunyamakuru
• Kantano Habimana, Umunyamakuru
• Emmanuel Rucogoza, Umunyamakuru
• Emmanuel Nkomati, Umunyamakuru
• Noheli Hitimana, Umunyamakuru

Iyi radiyo n’abanyamakuru bayo banakunze gukora icengezamatwara ryabo bifashishije indirimbo za Simoni Bikindi na we uzwiho kuba yararirimbga indirimbo zahamagariraga Abahutu kwishyira hamwe bakarwanya Abatutsi, by’umwihariko mu ndirimbo ze zirimo “ Mbwirabumva” na “Nanga abahutu”.

Ibi ni bimwe mu byo UMURYANGO wabashije kubona,gusa ibyagiye bitangazwa n’ibi binyamakuru ni byinshi ndetse ntawakwirengagiza uruhare itangazamakuru ryagize mu gutuma Jenoside iba mu Rwanda.

Source:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa