skol
fortebet

Umubyeyi wa Mutabazi meya w’akarere ka Bugesera yamutunguye mu biro bye amubaza ikibazo gitangaje[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 15, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Richard Mutabazi yatunguwe mu biro bye n’umubyeyi we ubwo yamusangaga mu biro nk’abandi baturage bose akagira ngo hari ikibazo afite aje gushyikiriza ubuyobozi, gusa agatungurwa n’uko we yari aje kumwibariza igihe ari bufatire ifunguro.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Mutabazi abinyujije kuri Twitter yashyize hanze amafoto yasuwe n’umubyeyi we (nyina) mu biro, aho yavuze ko yamusuye mu buryo butunguranye.

Mutabazi yavuze ko yamubwiye amwe mu makuru yo mu muryango nyuma akamubaza impamvu atagiye kurya.

Meya Mutabazi yagize ati “ Gusurwa bitunguranye na mama. Ubwa mbere mu biro bya meya. Amakuru macye yo mu muryango hanyuma ati “”Ubu se mwana wa, urarya ryari? Cwe! ( Hari saa 14:50). Antera urwenya nyuma ati “Ese wowe no mu kazi nuko [ni uko]!”

Ibitekerezo

  • ubuse iyinkuru ivuze iki !!

    Cyaratuvunye .

    Akabura ntikaboneke maama

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa