skol
fortebet

Umubyeyi wamamaye nka Sesiliya kubera ikinamico Urunana yitabye Imana

Yanditswe: Thursday 16, Aug 2018

Sponsored Ad

Joy Penina umugore wubatse amateka akomeye ku bw’ubuhanga bwihariye mu gukina ikinamico mu Rwanda inshuti ze zemeza ko yari umukecuru ugira isuku yitabye Imana azize uburwayi.

Sponsored Ad

Amakuru y’ uko Sesiliya yitabye Imana yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa 15 Kanama 2018.

Abenshi bamuzi mu ikinamico Urunana, abenshi bamuzi nka nyina wa Patrick i Nyarurembo. Mu ikinamico zaciye ibintu hambere mu gihugu, yibukirwa cyane ku yitwa ‘Icyanzu cy’Imana’ yakinnyemo ari umugore wa Mbanzabugabo akaba mukase wa Uwera.

Sibamana Emmanuel, ukina ari Patrick mu runana yatangarije UMURYANGO ko inkuru y’ urupfu rw’ uko Sesiliya yapfuye yamubabaje kuko abakinnyi b’ urunana babana nk’ umuryango bivuze ko umuryango wawo wabuze umuntu w’ ingirakamaro.

Patrick yavuze ko Sesiliya yari umukecuru uri mu kigero cy’ imyaka 55 akunda kugira isuku akanacisha make.

Uwimana Consolata[Nyiramariza] bakinanaga mu ikimico Urunana, yavuze ko uyu mubyeyi yari amaze igihe kinini ahanganye n’indwara y’umutima ari nayo ishobora kuba yamwambuye ubuzima.

Yagize ati “Yari arwaye umutima, nibyo byari byaramuzahaje ku buryo atabonaga neza. Nubwo yivuzaga ariko wabonaga byarafashe indi ntera ntakire, kugeza ubwo gukina muri studio byamunaniye ntabashe gusoma.”

Uyu mubyeyi yubatse izina nka ‘Sisiliya’ gusa ubusanzwe yitwa Muteteri Penina Joy, ni umwe mu bari bamaze imyaka myinshi mu ruganda rw’ikinamico akaba ari no mu bakinnyi b’Indamutsa bakanyujijeho mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa