skol
fortebet

Umubyeyi wijejwe inkunga na Minisiteri y’ ubutabera arifuza amafaranga cyangwa amatungo magufi

Yanditswe: Friday 22, Jun 2018

Sponsored Ad

Abakozi ba Minisiteri y’ubutabera kuri uyu wa 21 Kamena 2018 bibutse abazize Jenoside bo mu karere ka Huye mu Murenge wa karama ahahoze hitwa Komine Runyinya bashyikiriza Meya w’Akarere ka Huye inyandiko yemeza ko bazaremera umwe mu baturage barokotse Jenocide bo mu Murenge wa Karama.

Sponsored Ad

UWAMARIYA Donatha, umupfakazi warokotse Jenoside ufite abana bato barindwi niwe watoranyijwe kuzaremerwa na Minisiteri y’ubutabera. Uyu mubyeyi utuye mu murenge wa Karama Akagari ka Gaharara avugako mbere nyuma Jenoside yahuye n’ ingorane zo kurera abana barindwi wenyine kuko ari umupfakazi nyina akaba yaramugajwe na Jenoside yakorewe abatutsi.

UWAMARIYA Donatha arasaba Minisiteri y’ ubutabera kuzamuha amafaranga cyangwa amatungo magufi kuko inka atayishobora. Ibyo asaba ngo byamufasha kubona uko arihira abana amashuri kubagurira amavuta yo kwisiga nubwo aba munsu idakoze neza ariko gucuruza byamufasha.


Donatha ati ’bazampe amafaranga’

Yagize ati“Ndi umupfakazi mfite abana 7 umukuru yiga mumwaka wa gatangatu Primeri ariko kubitaho mbona bingoye , mbere narahingaga nakura nk’ibijumba nkabijyana ku isoko tukabasha kubona uko tubaho ariko ubu byaranze kugeza naho njyana abana kwa nyirakuru, ndifuza ko Minisiteri y’ubutabera imfashije ikampa nk’amafaranga nkikorera byamfasha nkacuruza nkajya mbasha kwishurira abana amashuri bakabona n’isabune, nubwo mba mu nzu idakoze neza nakwihangana nkayibamo gutyo ariko ngakora umurimo”.

Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yavuze ko kwibuka ari ngombwa ku bumwe n’ ubwiyunge.

Yagize ati “Tugomba kwibuka kugira ngo twubake u Rwanda ruzira amacakubiri twifatanye n’abarokotse twubake ubuzima buhoraho ndetse twubake ubuzima bw’abarokotse. Uwarokotse yumve ko atari wenyine, ushoboye abashe gufasha udashoboye kugira ngo hatagira uwaduca mumyanya y’intoki akababeshya ko igisubizo cy’ikibazo icyaricyo cyose abantu bakongera bagafata intwaro abantu bakica abandi”

Minisitiri Busingye yashikirije ubuyobozi nk’ ikimenyetso cy’ uko yemeye kuzafasha UWANARIYA Donatha.

Minisitiri Busingye yagize ati“ Abakozi ba Minisiteri y’ubutabera twahisemo gusura urwibutso rw’i Karama kuko abenshi ntabwo twari tuhazi ariko twakurikiye amateka yaho mu bitangazamakuru bitandukante twumva urwibutso rushyinguyemo abarenga 70,000 twumva ko uyu mwaka tugomba kuzaza kwifatanya nabo twibuka inzirakarengane zazize Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994, kugira ngo dufatanye n’abafite intege nke kuko ari umuco nyarwanda uhoraho, cyane tureba abagizwe abanyentege nke, abagizwe inshike kuko tutareka umuntu atunyura mumyanya y’ intoki twaramusigaranye ajyihumeka”

Busingye yakomeje agira ari …,ntabwo ibyo bintu byaba aribyo ni muri urwo rwego twabasabye ko baduhitiramo uwo twazafasha twebwe nka Minisiteri y’ubutabera kugira ngo tugire icyo duhindura k’ubuzima bwe bakaba baraduhitiyemo uwitwa Uwamariya Donatha rero Twiteguye kumufasha ubu dushikirije nyakubahwa Meya w’akarere ka HUYE inyandiko yemeza ko tuzamufasha kugira ngo abarokotse bose bibahe ishusho yuko badakwiye kumva ko bari bonyine”.


Meya wa Huye

Minisiteri y’ Ubutabera iracyategura umushinga w’ uko izafasha Uwamariya Donatha bivuze ko itaramenya icyo izamufashisha.

IRADUKUNDA Donatha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa