skol
fortebet

Umubyeyi yabuze umwana we w’imyaka 3 nyuma yo kumusiga aryamye mu Cyumba cye nijoro

Yanditswe: Thursday 30, Nov 2017

Sponsored Ad

Umubyeyi witwa Kristy Woods ukomoka mu gihugu cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika muri Carolina y’amajyaruguru yatunguwe no kubyuka akabura umwana we w’imyaka 3 witwa Mariah yari yasize aryamye mu cyumba cye.
Uyu mubyeyi yatangaje ko yasize aryamishije uyu mwana we mu cyumba cye mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki ya 26 Ugushyingo 2017 ndetse yemeza ko yatandukanye nawe ku I saa tanu z’ijoro,ariko azindutse mu gitondo saa kumi n’ebyiri abura uyu mwana we.
Nyuma yo kubura umwana we,uyu mubyeyi yahise (...)

Sponsored Ad

Umubyeyi witwa Kristy Woods ukomoka mu gihugu cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika muri Carolina y’amajyaruguru yatunguwe no kubyuka akabura umwana we w’imyaka 3 witwa Mariah yari yasize aryamye mu cyumba cye.

Uyu mubyeyi yatangaje ko yasize aryamishije uyu mwana we mu cyumba cye mu ijoro ryo ku Cyumweru taliki ya 26 Ugushyingo 2017 ndetse yemeza ko yatandukanye nawe ku I saa tanu z’ijoro,ariko azindutse mu gitondo saa kumi n’ebyiri abura uyu mwana we.

Nyuma yo kubura umwana we,uyu mubyeyi yahise yitabaza inzego z’umutekano ndetse na FBI kugira ngo bamufashe gushaka uyu mwana ariko kugeza ku wa kabiri ntabwo uyu mwana yari yakaboneka.

Ubwo uyu mubyeyi yatangaga itangazo kuri televiziyo yo muri ako gace, yasabye yinginga uwabona uyu mwana we ko yamufasha ndetse azamuhemba ibyo ashaka byose.

Yagize ati “Nimumubona mumunzanire kuko ni umwana wanjye.Ni we byose kuri njye kandi uzamubona nzamuha byose ashaka.Nimbasha kongera kumubona ntabwo azongera kunshika.”

Umuyobozi ushinzwe umutekano mu mugi wa Jacksonville uyu mubyeyi atuyemo,yavuze ko uzabona uyu mwana azahabwa akayabo k’ibihumbi 2500 by’amadolari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa