skol
fortebet

Umugabo udafite ibyangombwa wiyise umukozi w’urwego rw’umuvunyi akurikiranyweho kwaka umuturage ibihumbi 900

Yanditswe: Friday 07, Jul 2017

Sponsored Ad

Umugabo bikekwa ko yitwa Ndatimana Andre ari mu maboko ya Polisi ikorera mu karere ka Rwamagana, nyuma yo gushuka umuturage akamwaka amafaranga agera kuri Miliyoni y’amafaranga y’U Rwanda, ngo yamubwiye akora mu rwego rw’umuvuyinyi ndetse ko azamufasha gukemura ikibazo yari afite.
Ngo iki kibazo cyageze mu rwego rw’umuvunyi ubwo uwo muturage yabahamagaraga kugirango amenye aho ikibazo cye cyigeze gikemurwa. Ngo uyu muturage yazanye inyandiko yari yasinyiwe n’uyu mugabo ndetse anababwira ko yari (...)

Sponsored Ad

Umugabo bikekwa ko yitwa Ndatimana Andre ari mu maboko ya Polisi ikorera mu karere ka Rwamagana, nyuma yo gushuka umuturage akamwaka amafaranga agera kuri Miliyoni y’amafaranga y’U Rwanda, ngo yamubwiye akora mu rwego rw’umuvuyinyi ndetse ko azamufasha gukemura ikibazo yari afite.

Ngo iki kibazo cyageze mu rwego rw’umuvunyi ubwo uwo muturage yabahamagaraga kugirango amenye aho ikibazo cye cyigeze gikemurwa. Ngo uyu muturage yazanye inyandiko yari yasinyiwe n’uyu mugabo ndetse anababwira ko yari amaze kumuha amafaranga ibihumbi 900 y’amafaranga y’’U Rwanda.

Mu kiganiro urwego rw’umuvunyi bahaye itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Nyakanga uyu mwaka, bavuze ko uyu mugabo yamaze gushyikirizwa inzego za Polisi zikorere mu Karere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba.

Ngo uyu mugabo yari afite ikarita ya serivii yanditseho ko yatanzwe n’urwego rw’umuvunyi.Hari impapuro uyu mugabo yasinyiye umuturage mu izina ry’urwego rw’umuzinyi ari nazo uyu muturage yatanze agirango abaze aho ikibazo cye cyigeze gikemuka ari nabwo urwego rw’umuvunyi rwahise rutahura ko hari uwabiyitiriye.

Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gukoresha inyandiko mpimbano gihanishwa kuva imyaka 7 kugeza ku myaka 21. Ni cyaha cyo kwiyitirira urwego adakorera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa