skol
fortebet

Umugabo wakoraga mu ‘Ubusitani’ kwa Perezida Kagame arashima nyuma yo kugura amakamyo na Range Rover

Yanditswe: Monday 24, Jul 2017

Sponsored Ad

Rudakubana Jean Pierre, umunyarwanda ukomoka I Kibungo mu ntara y’Iburasirazuba wahoze akora mu rugo kwa Perezida Paul Kagame ashinzwe gukora mu ndabo aravuga ko hari byinshi yamwigiyeho byatumye yiteza imbere.
Uyu mugabo ngo yatangiye ako kazi agenda ku igare ariko ubu agenda mu modoka ya Range Rover, hejuru y’ibyo yamaze no kugura amakamyo akoresha mu bucuruzi.Ibi yabigarutseho mu makuru ya Royal Tv yo kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Nyakanga 2017.
Umugabo watangiye gukora mu rugo rwa (...)

Sponsored Ad

Rudakubana Jean Pierre, umunyarwanda ukomoka I Kibungo mu ntara y’Iburasirazuba wahoze akora mu rugo kwa Perezida Paul Kagame ashinzwe gukora mu ndabo aravuga ko hari byinshi yamwigiyeho byatumye yiteza imbere.

Uyu mugabo ngo yatangiye ako kazi agenda ku igare ariko ubu agenda mu modoka ya Range Rover, hejuru y’ibyo yamaze no kugura amakamyo akoresha mu bucuruzi.Ibi yabigarutseho mu makuru ya Royal Tv yo kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Nyakanga 2017.

Umugabo watangiye gukora mu rugo rwa Perezida Kagame akora mu indabo [Jardin] guhera muri 1997 ajyenda ku igare ubu akaba afite Range Rover ndetse n’amakamyo, ngo byose abicyesha gukora muri urwo rugo no gukora n’umuryango wa RPF Inkotanyi.

Uyu mugabo ni umwe mu bari baje kwamamaza Paul Kagame mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’iburasirazuba, aho yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu turere nka Kireke, Ngoma na Rwamagana.

Uyu mugabo wari ufite ibirango by’ishaka FPR Inkotanyi, yagize ati :"Njyewe kugeza uyu munsi ngeze ahantu kure kuko njyewe nagize amahirwe yo gukora iwe mu rugo [Paul Kagame]....Nagiyeyo ngenda n’akagare ariko uyu munsi ndafite Range Rover[Imodoka] ndetse mfite n’amakamyo nkagira amazu atandukanye muri aka karere."

Uyu mugabo avuga ko abavuga ko mu Rwanda hari ivangura ntarihari kuko yabonye akazi mu 1997 igihe bavugaga ko nta muntu uhabwa akazi uretse umugande cyangwa se umuntu wavuye hanze y’Igihugu.

Uyu mugabo yagaragaza ishyaka ridasanzwe mu kwamamaza Perezida Kagame

Uyu mugabo anamagana bikomeye abavuga ko Paul Kagame agira ivangura ko adashobora guha akazi umuntu utaraturutse Uganda kandi ngo yamuhaye akazi atamuzi kandi ataranaturutse hanze y’igihugu.

yagize ati "Icyo nakongeraho n’uko nshaka gusobanurira abanyarwanda ko umukuru w’igihugu biriya bintu bavuga by’ivangura ibiki n’ibiki ntabyo agira.... Njyewe ndi umunya-kibungo nabonye akazi mu 1997 batanzi; bampa akazi kandi baravugaga ngo abakora iwabo n’ibagande ngo ni abanyamahaga ariko mu by’ukuri njyewe nabonye ntavangura agira ahubwo abarigira nibo barimugiraho kubera impamvu zabo."

Uyu mugabo arishima Perezida Kagame wamuteje imbere akaba yaraguze amakamyo

Ku cyumweru tariki ya 23 Nyakanga 2017, ubwo yari mu karere ka Rwamagana; Paul Kagame wiyamamariza kuyobora u Rwanda yakuye urujijo avuga ko afite urugo ku mupaka wa Rwamagana na Kayonza.

Indi nkuru bifitanye isano:http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/p-kagame-yakuyeho-urujijo-kubibaza-aho-afite-urugo-hagati-ya-rwamagana-na

Ibitekerezo

  • None se jardIninier ahembw’angahe kuburyoki yagera kuri buriya bukire bwose? Amazu, amakamyo, range rover igura ibimiriyoni byinshi!!!
    Nyamara mwarimu ufite licence kuva 1997 ntarashobora no kwigonder’akazu k’icyumba kimwe.

    Ni byiza rwose kuba warakize.Nizere ko nta manyanga wakoze kugirango ukire.Ariko kandi,ndagusaba ko wakiga na Bible kugirango umenye icyo imana igusaba,hanyuma ugikore.Wikeka ko ibyo ukora byiza bihagije.Ibuka wa musore w’umukire wabwiye YESU ati:Siniba,sinsambana,etc...akeka ko bihagije.YESU yamusabye kumukurikira ngo nawe akore umurimo wo kubwiriza,umusore aranga.Hanyuma YESU abwira abantu bali aho ko "bikomeye kuzabona ubwami bw’imana".Impamvu YESU yabivuze,nuko abantu hafi ya bose batuye isi,bibera mu byisi gusa,ntibashake imana.Bakibeshya ko ubuzima gusa ari:Amafranga,Etages,Range Rover,amakamyo,politike,etc...Abantu bibera mu byisi gusa,imana ibita "abanzi bayo" (Yakobo 4:4).Ibyo bituma batazaba muli Paradizo (1 Yohana 2:15-17).
    Iyo bapfuye biba birangiye,nubwo abanyamadini,bababwira ko baba bitabye imana.Ntabwo ariko Bible ivuga.
    Abapfa bakoreraga imana,bazazuka ku Munsi wa nyuma,bahabwe ubuzima bw’iteka nkuko tubisoma muli Yohana 6:40.
    Imana ishaka ko dukora kugirango tubeho,ariko kandi ikadusaba no "gukora umurimo wo kubwiriza" (Yohana 14:12),nkuko YESU n’Abigishwa babigenzaga.Gukira udashaka imana,ntacyo bimaze kuko upfa ukabisiga kandi ntuzazuke.Twe mubona tubwiriza ahantu hose (mu nzira,mu ngo z’abantu,etc...),turi abantu nka mwe.Mubishatse mwabikora namwe,kuko YESU yabisabye abakristu nyakuri bose.Ikindi wamenya,nuko n’abiyita abakozi b’imana (pastor cyane cyane),nabo baba bishakira amafranga.YESU yasabye abakristu nyakuri kujya mu nzira no mu ngo z’abantu,bakabwiriza ku buntu (Matayo 10:8).Wibuke ko na ba PAWULO babwirizaga ku buntu (Ibyakozwe 20:33).
    Abantu bakorera imana,babifatanya n’akandi kazi gasanzwe,kugirango batagira uwo baremerera (2 Abatesalonike 3:8).
    UMUKRISTU nyawe,bivuga umuntu utandukanye n’abandi bantu b’isi nkuko tubisoma muli Yohana 15:18,19.
    Mujye mutandukanya abiyita abakristu n’abakristu nyabo.

    Ibi nukubeshya ninkuru mpimbano kandi yuzuyemo amakabyankuru njye niko nabyita nahubundi biramutse aribyo yagakwiye gukurikiranwa hakarebwa byimbitse aho Jardinier yakuye ibi byose kuko ntibyumvikana harimo ibanga.

    bene ababantu batanga ubuhamya bwibyo bagezeho akenshi baba babeshya! intego yabo ni ugushimagiza gusa!

    ahubwo ushobora kuba waramwibye sha ,ni gute un Jardinier ashobora kwigondera Range Rover nuburyo ihenda ukagerekaho n’amazu,nabagutanze gukora muri za ministere ntibarahirahira bagura izo modoka nkanswe umuplanton ! gusa niba warabigezeho warabikoreye ,keep up gusa unatwereke uko abandi bakira ( go ahead musaza )

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa