skol
fortebet

Umugabo wiga mu mwaka wa mbere w’amashuli abanza, yashimye Kagame wamworoje

Yanditswe: Monday 31, Jul 2017

Sponsored Ad

Ngezehe Donat umuturage wo mu Karere ka Burera yatanze ubuhamya bw’ukuntu yaje mu Rwanda akennye cyane atuye muri nyakatsi akaza kubona inzu abamo kuri ubu.
Ibi yabitangaje mu bikorwa byo kwamamaza no kwiyamamaza kwa Paul Kagame byabereye mu karere ka Burera kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017. Uyu muturage avuga ko yakuwe kure n’ubuyobozi bwa Paul Kagame.
Ngo yari mu bukene bukabije kuburyo bwatumye umuryango we usuhuka ariko agatabarwa n’inka yahawe na Perezida Kagame.Yagize ati (...)

Sponsored Ad

Ngezehe Donat umuturage wo mu Karere ka Burera yatanze ubuhamya bw’ukuntu yaje mu Rwanda akennye cyane atuye muri nyakatsi akaza kubona inzu abamo kuri ubu.

Ibi yabitangaje mu bikorwa byo kwamamaza no kwiyamamaza kwa Paul Kagame byabereye mu karere ka Burera kuri uyu wa mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017. Uyu muturage avuga ko yakuwe kure n’ubuyobozi bwa Paul Kagame.

Ngo yari mu bukene bukabije kuburyo bwatumye umuryango we usuhuka ariko agatabarwa n’inka yahawe na Perezida Kagame.Yagize ati “Uyu musaza yaje mu Rwanda nkennye cyane ngeze aho gupfa ariko ubu ndi umugabo nk’abandi. Mfite inka icyenda zakomotse ku zo Kagame yangabiye.”

Yungamo ati “iwacu basuhukiye muri Uganda kubera gucyena ariko ubu ndi umugabo nijye yagabiye inka mbere y’abandi ubu mfite inka 9 zikomoka kuri ya nka ubu ndi umukire mu bandi.”

Ngezeho avuze ko mbere yari atuye muri Nyakatsi ariko ubu yabonye inzu abamo ndetse akora n’ibikorwa by’ubucuruzi.Ati:”Ubu sinkitwa Donat nitwa bisubizo Kagame ya mpaye, ubu inka yampaye yankuye hasi, umwana wange yiga amashuri muri Sunrise. Nange ubu nagiye kwiga niga mu mwaka wa mbere ubu ndi umukire kandi amavunja yari yaranyinjiye,numva twese abanyaburere tuzahundagaze amajwi yacu kuri uriya mukandida Paul Kagame maze natwe u Rwanda rwacu rwiteze imbere.”

Asoza ijambo rye, Kandida Perezida Paul Kagame mu Burera yabwiye abaturage b’Akarere ka Gakenke ko azagaruka kubasura bakishimira ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho. Yavuze ko Abanyarwanda bose bafite uburenganzira bungana ku gihugu cyabo abasaba kubana neza n’abaturanyi babo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa