skol
fortebet

Ruhango:Umugabo yatawe muri yombi nyuma yo kurarana n’umugore w’abandi bugacya yapfuye

Yanditswe: Tuesday 29, Jan 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Kanyeshyamba Viateur ukomoka mu murenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, yatawe muri yombi nyuma yo kurarana n’umugore w’abandi witwa Mukabaranga Felicite,bugaca yapfuye.

Sponsored Ad

Kanyeshyamba Viateur yararanye n’uyu mugore mu ijoro ryo ku cyumweru,bucya kuwa Mbere yapfuye,ahita atabwa muri yombi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Makuruki.rw,aravuga ko Kanyeshyamba Viateur w’imyaka 58,yari asanzwe afite umugore w’umuganga ariko kubera ko yari yaraye izamu ku cyumweru,uyu mugabo yazanye Felicite w’imyaka 46 ngo amumare imbeho bucya mu gitondo yapfuye.

Mu kiganiro umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango yabwiye Makuruki.rw dukesha iyi nkuru,yemeje ko aya makuru ariyo ndetse ko Kanyeshyamba Viateur yahise atabwa muri yombi.

Yagize ati, “Nibyo koko mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere umugabo yararanye umugore utari uwe bucya uyu mugore yapfuye. Uyu mugabo yahise ashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, mu gihe umugore yahise ajyanwa ku bitaro gusuzumwa icyamwishe. ”

Kanyeshyamba Viateur ari gukorwaho iperereza aho afungiye kuri sitasiyo ya RIB mu Ruhango,mu gihe abaganga bagisuzuma ngo hamenyekane icyishe Mukabaranga Felicite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa