skol
fortebet

Rubavu: Umugabo yatemye umugore we aramwica amuhoye umurima w’ibisheke

Yanditswe: Friday 30, Aug 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Mahangayiko yishe uwahoze ari umugore we witwa Uzamukunda amusanze mu murima w’ibisheke wo mu murenge wa Nyamyumba mu Kagari ka Burushya mu Mudugudu wa Kaberamo.

Sponsored Ad

Ahagana ku isaha ya saa sita kuri uyu wa gatanu,nibwo uyu mugabo yageze muri uyu murima w’ibisheke ahasanga umugore bahoze babana ahita amutema ijosi ahita apfa.

Abasanzwe babazi bavuga ko n’ubundi aba bantu bari bafitanye amakimbirane mu bihe byahise ndetse ubuyobozi bukaba bwari bwarabatandukanyije aho bemeje ko uyu murima w’ibisheke wari uw’uyu mugore wishwe.

Ubuyobozi bwari bwarabagabanyije imirima umwe bamuha uruhande rwe n’undi urwe ariko ngo ubwo ibi bisheke byari bigiye kwera uyu mugore bivugwa ko yabigurishije.

Uyu wahoze ari umugabo we abimenye yabwiye uwabiguze ko namusanga muri uwo murima abisarura azamwica, amusaba kumusubiza amafaranga ye.Nyakwigendera yatemwe aje kureba niba ibisheke byeze ngo abigurishe abandi.

Umuyobozi w’agateganyo w’Umurenge wa Nyamyumba, yatangarije Umuseke dukesha iyi nkuru ko aya makuru ariyo.

Avuga ko iyi miiryango bari barayitandukanyije kubera amakimbirane banabagabanya imitungo ku buryo buri umwe yari afite ibye ariko ngo batunguwe no kumva umugabo yishe umugore.

Muri uyu Murenge bari muri gahunda y’amahugurwa ku miryango ifitanye amakimbirane, bamaze guhugura abarenze 170 mu tugari twose.

Umuyobozi asaba abaturage kwirinda amakimbirane kuko ateza ibibazo bitandukanye harimo imfu za hato na hato ndetse no gufungwa.

Uyu mugabo ubu afungiye kuri sitasiyo ya Police ya Gisenyi mu gihe umurambo w’uriya mugore wajyanywe ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Inkuru ya Umuseke.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa