skol
fortebet

Umuganda: Perezida Kagame yasabye ko ibikorwa bitagenewe mu gishanga byimurwa vuba [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 24, Jun 2017

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yasabye abaturage bafite ibikorwa mu bishanga atariho byagenewe kuba ko babihakura vuba mu rwego rwo kurushaho kubungabunga urusobe rw’ ibinyabuzima.
Ubu butumwa Perezida Kagame yabutangiye I Nyandugu mu karere ka Kicukiro aho yifatanyije n’ abaturage mu muganda wo gutunganya igishanga cya Nyandugu kigiye kugirwa pariki y’ ubukerarugendo.
Yagize ati “Gutunganya ibishanga tugomba kubyitaho kuko bijyana no kuzuzanya k’urusobe rw’ibinyabuzima. Abafite ibikorwa (...)

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yasabye abaturage bafite ibikorwa mu bishanga atariho byagenewe kuba ko babihakura vuba mu rwego rwo kurushaho kubungabunga urusobe rw’ ibinyabuzima.

Ubu butumwa Perezida Kagame yabutangiye I Nyandugu mu karere ka Kicukiro aho yifatanyije n’ abaturage mu muganda wo gutunganya igishanga cya Nyandugu kigiye kugirwa pariki y’ ubukerarugendo.

Yagize ati “Gutunganya ibishanga tugomba kubyitaho kuko bijyana no kuzuzanya k’urusobe rw’ibinyabuzima. Abafite ibikorwa bitandukanye mu bishanga kandi atari ho byagenewe, bagomba kubyimura vuba ibishanga tukabibungabunga.”

Perezida Kagame yavuze ko umuganda ari ikimenyetso cy’ ubufatanye no gukorera hamwe avuga ko ubufatanye no gukorera hamwe ari byo byatuma Abanyarwanda bagera kuri byinshi bibabereye.

Umukuru w’ igihugu yashimye uko abaturage b’ Akarere ka Kicukiro bitabiriye umuganda rusange wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2017.

Ati “Ndabashimira ko mwitabira Umuganda mwese: abasore, inkumi, urubyiruko n’abakuru. Dukomeze dushyire imbaraga zacu hamwe, tugire imitekerereze myiza tugamije kwiyubaka no kubaka igihugu cyacu. Igihugu cyacu tugihe iterambere n’umutekano gikwiye. Umunyarwanda abeho atekanye kandi ateye imbere”

Iyi pariki irimo gutunganywa mu gishanga cya Nyandungu yitezweho kugarura ubwoko bw’ ibiti n’ ubwoko bw’ inyoni biri mu marembera.

Mu kiganiro umuyobozi w’ ikigo kirengera ibidukikije mu Rwanda REMA, Eng. Colethe Ruhamya yagiranye n’ abanyamakuru mu mpera za Gicurasi uyu mwaka yavuze ko Leta y’ u Rwanda ishaka ko abanyamahanga bitabira inama muri Kigali bajya babona aho gutemberera bitabaye ngombwa ko basura pariki ziri mu ntara zitandukanye z’ igihugu. Iki nacyo ngo ni kimwe mu byo iyi pariki ya Nyandungu izakemura.

Amafoto



Amafoto village urugwiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa