skol
fortebet

Umugore ukomoka muri Mali ari mu byishimo nyuma yo gusaba Perezida Kagame Ubwenegihugu bw’u Rwanda akaba yabuhawe[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 27, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Umugore ukomoka muri Mali, Hawa Dème, ari mu byishimo byo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, ni nyuma yo kugeza icyifuzo cye kuri Perezida Kagame ubwo yari muri Rwanda Day ya 2017 yabereye mu Bubiligi.

Sponsored Ad

Icyo gihe Dème yabwiye Perezida Kagame ko yaterwa ishema no kwitwa Umunyarwandakazi bityo ko yifuza ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Uyu mugore kandi yabajije Perezida Kagame uburyo yazabona ubwenegihugu bw’u Rwanda nk’umuntu utahavuka, utahagira ababyeyi akaba ataranahashatse umugabo.

Mu kumusubiza, Perezida Kagame yagize ati: “Icyo kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda, birashoboka, no kubona umugabo w’Umunyarwanda niba utarashaka nabyo birashoboka… Ariko hari uburyo bundi bwinshi bundi bishoboka, si ngombwa kuba warashakanye n’umunyarwanda iteka, hari izindi mpamvu ngirango niwegera abashinzwe ubwo buryo mu Rwanda bazagusobanurira, hari abanyamahanga benshi bamaze kubona ubwenegihugu bw’u Rwanda”.

Kuri uyu wa 25 Mata, nibwo Hawa Dème, yanditse kuri Twitter, amagambo y’ishimwe yerekana n’ifoto yuko yashyikirijwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale, impapuro zimwemerera kuba Umunyarwanda.

Ati “Nyakubahwa Paul Kagame, bidasubirwaho uyu munsi i Paris nakiriye icyemezo cyanjye cy’ubwenegihugu bw’u Rwanda”.

Yakomeje ashimira cyane Perezida Kagame, Amb. Jacques Kabale n’itsinda bakorana, inshuti, umuryango we n’abandi.

Hawa Dème, afite ishyirahamwe ryitwa DIEYA Movement ryita ku gushishikariza abaturage kugira imisarane igezweho, kuyubaka, mu rwego rwo kwimakaza isuku no kwirinda indwara zituruka ku mwanda.

Mu 2013 Hawa Dème yitabiriye Rwanda Day yabereye i Londres, avuga ko ari igitekerezo cyiza cyo guhuza Abanyarwanda n’abayobozi babo, ashimangira ko ari urugero rwiza ku rubyiruko rw’u Rwanda.

Kuva icyo gihe yahuye n’urubyiruko rw’abanyarwanda ndetse asura u Rwanda yiyemeza kuzana bagenzi be kugira ngo bagire urugero rwiza bahigira barujyane iwabo.

Mu Ukuboza 2013, yazanye n’urubyiruko 400 rwo muri Afurika mu Rwanda bahakura igitekerezo cyo gutangiza umuganda, bacyita ‘Umuganda Africa’, bawutangiza mu bihugu byabo ari byo Sénégal, Guinea, Mali na Côte d’Ivoire.

Kuwa 19-21 Nyakanga 2017, Hawa Dème yaje mu Rwanda, mu nama mpuzamahanga yahuje abashoramari bakomeye baganiriye n’urubyiruko mu nama ya “Youth Connect Africa Summit’’.

Ibisabwa ushaka ubwenegihugu bw’u Rwanda

Itegeko ngenga n° 29/2004 ryo ku wa 03/12/2004 ryerekeye ubwenegihugu nyarwanda mu ngingo yaryo ya 14 iteganya ko umuntu usaba guhabwa ubwenegihugu agomba:

Kuba afite nibura imyaka cumi n’umunani y’amavuko kandi igihe atanze ikibazo cye, akaba aba mu Rwanda kuva nibura mu myaka itanu ishize, igihe yamaze ari hanze kubera impamvu z’akazi k’Igihugu cyangwa yiga afite uruhushya rutaziguye cyangwa ruziguye rw’abategetsi b’u Rwanda, na cyo kirabarwa mu gihe amaze mu Rwanda.

Icyo gihe cy’ imyaka itanu gishyirwa ku myaka ibiri iyo uwaka ubwenegihugu yakoreye u Rwanda imirimo idasanzwe;

Kugira umuco wa gipfura no kuba atarakatiwe igihano cy’igifungo kiri hejuru y’ amezi atandatu (6) kitigeze gisubikwa cyangwa hatarabaye ihanagurabusembwa. Ibihano byatangiwe mu mahanga bishobora kutitabwaho;

Kuba atarigeze afatirwa icyemezo cyo kwirukanwa mu Gihugu kitigeze gisubirwaho;

Kutaba umutwaro ku Gihugu no ku bantu;

Kuba azi ikinyarwanda. Icyakora, ibi bishobora kutitabwaho kubera inyungu z’Igihugu;

Kugaragaza urupapuro yishyuriyeho mu isanduku ya Leta, amafaranga adasubizwa agenwa n’iteka rya Minisitiri ufite irangamimerere mu nshingano ze.

Hawa Dème, ari mu byishimo byo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa