skol
fortebet

Umugore w’uwahoze mu ngabo z’u Rwanda, Rene aravuga ko yashimuswe n’urwego rw’iperereza rwa Uganda

Yanditswe: Wednesday 16, Aug 2017

Sponsored Ad

Umugore wa Sgt (Rtd) Rene Rutagungira wahoze mu ngabo z’u Rwanda aravuga ko umugabo we yashimuswe n’urwego rw’iperereza rwa Uganda. Uyu mugabo yafatiwe mu kabari n’abagabo bagera kuri batatu ajyanwa ahantu kugeza n’ubu hataramenyekana
Mu nkuru icumbuye y’ikinyamakuru Chimpreports cyandikirwa mu gihugu cya Uganda, yasohotse ku wa 15 Kanama 2017 bongeye kuvugana n’uyu mugore nyuma yo kumenya ko yahamagajwe kuri Polisi ubigira kabiri kugirango atange amakuru afite.
Ku wa Gatanu ushije, urwego (...)

Sponsored Ad

Umugore wa Sgt (Rtd) Rene Rutagungira wahoze mu ngabo z’u Rwanda aravuga ko umugabo we yashimuswe n’urwego rw’iperereza rwa Uganda. Uyu mugabo yafatiwe mu kabari n’abagabo bagera kuri batatu ajyanwa ahantu kugeza n’ubu hataramenyekana

Mu nkuru icumbuye y’ikinyamakuru Chimpreports cyandikirwa mu gihugu cya Uganda, yasohotse ku wa 15 Kanama 2017 bongeye kuvugana n’uyu mugore nyuma yo kumenya ko yahamagajwe kuri Polisi ubigira kabiri kugirango atange amakuru afite.

Ku wa Gatanu ushije, urwego rw’iperereza rwafashe Jacinta Dusangeyezu umugore w’uyu mugabo ajyanwa kuri station ya polisi ya Old Kampala ahatwa ibibazo bitandukanye nk’uko yabibwiye Chimpreports.

Rutagungira yashimutiwe mu kabari kitwa Bahamas Bar mu ijoro ryo kuwa 08 Kanama , aho bivugwa ko yashimuswe n’abakozi b’inzego z’ubutasi za Uganda.Iki kinyamakuru cyavuganye n’umugore we nawe yemeza aya amakuru ati: “Nibyo, ni ukuri narahamagawe kuri polisi na none ngo ngire andi makuru mbaha kubyo namenya.”

Yakomeje agira ati: “Polisi yashakaga kumenya byinshi ku bantu bari bari kumwe na Rene rirya joro. Nababwiye ko abagabo batatu bari kumwe nawe ari inshuti ze za kera. (Karekezi, Padiri na Idrissa).”

Dusangeyezu yakomeje avuga ko kuri Polisi yanabasangije andi makuru yamenye ayahawe n’abantu bamubwiye ko umugabo ugaragara mu mashusho washimuse umugabo we, ari Capt. Agaba wo mu rwego rw’ubutasi bwa gisirikare (CMI) rwa Uganda.

Uyu Capt. Agaba ngo umugore yamenye ko ariwe wari uyoboye itsinda ry’abantu basohokanye umugabo we kugeza ubwo bagera hanze akagerageza kwirwanaho ariko bakamurusha ingufu kugeza bamushyize mu modoka yari iparitse hanze.

Iki kinyamakuru kivuga ko hari amakuru abo mu muryango wa Rene batanga yemeza ko uyu mugabo yabanye gufungirwa mu gce ka Mbuya hafi n’umujyi wa Kamapala ari naho yahaswe ibibazo n’abashinzwe iperereza mu gisirikare.

Bivugwa ko kandi Sgt (Rtd) Rene Rutagungira akekwaho n’inzego z’umutekano za Uganda kugira uruhare mu guhiga bamwe mu basirikare b’u Rwanda bahunga igihugu bagahungira muri Uganda, ndetse no kugira uruhare mu bikorwa byo kurasira aba basirikare muri Kampala.

Hejuru y’ibyo Rene bivugwa ko yavuye mu Rwanda ahunga kugirirwa n’abi n’inzego z’umutekano. Ambasaderi w’u Rwanda I Kampala, Frank Mugambage avuga ko Atari azi ko Rene hari ibyaha akurikiranweho mu Rwanda.

Uyu muyobozi avuga ko amakuru yari afite ari uko Rene akora ubushabitsi, Business bwambukirana imipaka hagati y’u Rwanda na Uganda.

Kugeza ubu, Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig. Richard karemire ntacyo aratangaza.

Umuvugizi wungirije, Lt. Col Deo Akiiki mu cyumweru gishize yavuze ko atazi aho Rene aherereye. Ati: “Nabibonye ku mbuga nkoranyambaga”.

Abajijwe niba UPDF yaragize uruhare mu ishimutwa rya Rene, Akiiki yasubije agira ati: “Ntabwo dushimuta abantu. Nta makuru mfite y’uko twabigizemo uruhare. Kugeza ubu nanjye nta makuru mfite nkawe.”

Sgt (Rtd) Rene Rutagungira yakoreye igisirikare cy’u Rwanda igihe kinini mbere yo gusezera akajya kwikorera, bivugwa ko yabanye bya hafi na Minisiti w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe. Impapuro yinjiriyeho muri Uganda zerekan ko yahageze mu 2014.

Rene n’umugore we bafitanye abana babiri.

Ibitekerezo

  • Uwiteka amutabare, niba akiriho umuryango we uzongere umubone.

    Uwicishije inkota nawe azicishwa inkota.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa