skol
fortebet

Umugore wari umaze imyaka 5 yarabuze urubyaro yataye umwana we w’imfura mu musarani bitera benshi urujijo

Yanditswe: Thursday 10, Jan 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Uwamahoro Angelique ukomoka mu Karere ka Muhanga yateye benshi urujijo kuko yataye umwana w’uruhinja yari amaze imyaka 5 ategereje mu musarane w’ibitaro bya Kabgayi.

Sponsored Ad

Uyu mugore wo mu mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Kivumu mu Murenge wa Cyeza, yataye mu musarani umwana w’umukobwa yibarutse ku cyumweru bituma benshi bamwibazaho cyane kuko yari amaze imyaka itanu abana n’umugabo ku buryo bwemewe n’amategeko barabuze urubyaro.

Biravugwa ko uyu mugore yataye uru ruhinja mu musarani hagati ya Saa kumi n’imwe na Saa kumi n’ebyiri za mugitondo nyuma yo guca murihumye nyina wari umurwaje.

Abumvise uyu mwana aririra mu musarani bahise bahuruza polisi hakorwa ubutabazi bwagejeje Saa yine zirenga gato ubwo yakurwagamo ari muzima.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Nteziryayo Phillipe, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko icyatumye uyu mugore ashaka kwihekura kugeza ubu kitaramenyekana.

Yagize ati “Icyatumye agerageza kwihekura Imana igakinga ukuboko ni urujijo kugeza ubu. Uko tumubona nk’abaganga turabona ari umugore muzima udafite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe cyangwa ikindi kibazo icyo aricyo cyose.Twagize amahirwe Polisi iratabara ikura umwana mu musarane akiri muzima, ubu ari kwitabwaho n’abaganga nta kibazo afite.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa