skol
fortebet

Umugore yabyariye abana batatu mu nzira avuye gutora Abadepite

Yanditswe: Monday 03, Sep 2018

Sponsored Ad

Umugore witwa Maniraguha Claudine wo mu kagari ka Nyagahinga, mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera, wari ukuriwe yanze gucikanwa n’amatora y’abadepite niko kubyara abana batatu ari mu nzira ataha avuye gutora.

Sponsored Ad

Ubushake bwo kubahiriza gahunda ya leta yo gutora intumwa za rubanda nibwo bwatumye Maniraguha yanga gucikanwa n’amatora,ntiyita ku nda y’imvutsi yari atwite, niko kubyukira ku biro by’itora,abyarira mu nzira avuye muri iki gikorwa.

Ubu bushake bukomeye bwa Maniraguha Claudine bwashimishije benshi mu bamenye iyi nkuru ndetse byashimangiye ubushake Abanyarwanda bafite mu kwishyiriraho ubuyobozi, nkuko Majyambere Didace, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika Maniraguha avukamo yabitangarije ukwezi dukesha iyi nkuru.

Maniraguha Claudine n’abana batatu b’abakobwa yibarutse bameze neza kugeza ubu nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Ukwezi abihamya kuko bahise boherezwa ku bitaro bya Ruhengeri biri mu karere ka Musanze kugirango bakomeze bitabweho n’abaganga.

Kuri uyu wa Mbere Taliki ya 03 Nzeri 2018,nibwo benshi mu banyarwanda batuye imbere mu gihugu,babyukiye mu matora yo kwishyiriraho abadepite bababereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa