skol
fortebet

Umugore yiyahuriye muri Nyabarongo ahetse umwana w’uruhinja

Yanditswe: Monday 31, Dec 2018

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Taliki ya 31 Ukuboza 2018,umugore utaramenyekana amazina ye yijugunye muri Nyabarongo ahetse n’umwana muto abari hafi aho baratabara bamuvanamo ari muzima.

Sponsored Ad

Uyu mugore yakoreye aya mahano hafi y’ikiraro kigabanya Intara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali,abantu bareba niko kurwana no kumukuramo.

U mukozi wo ku ruganda rwa Ruriba warebagauyu mugore, yahise yinaga mu mugenzi aramurohora,gusa ntabwo hataramenyeka impamvu uyu mugore yijugunye muri Nyabarongo. Abantu benshi bahise batabara batangira kubitaho banahamagara n’imodoka y’imbangukiragutabara bajyanwa kwa muganga.

Nta mwirondoro w’uyu mugore urabasha kumenyakana kuko nta byangombwa yari afite nk’uko umwe mu bakozi ku ruganda rwa Ruriba witwa Karake Jean Marie Vianney wari uhari yabibwiye Umuseke dukesha iyi nkuru.

Ibitekerezo

  • Report ya World Health Organisation yerekana ko abantu biyahura buri mwaka barenga 1 million.Mulibo,800 000 barapfa,naho 200 000 ntibapfe.Gusa abenshi iyo byanze barongera bakiyahura.Biyahura kubera ibibazo bafite.Urugero,muribuka umukobwa uherutse kwiyahura i Nyamirambo,kubera umuhungu babanye igihe kinini akaza kumuta agafata undi mukobwa.KWIYAHURA bizarangira mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13.Kubera ko ibibazo byose bizavaho.Niba ushaka kuzaba muli iyo si nshya cyangwa ukazajya mu ijuru rishya rivugwa muli uwo murongo,shaka Imana cyane,we guhera mu byisi gusa.Kubera ko Imana ifata abibera mu byisi gusa nk’abanzi bayo.Bisome muli Yakobo 4:4.Bityo ntabwo bazaba muli iyo paradizo yegereje kandi ntabwo bazazuka ku Munsi w’Imperuka bivugwa muli Yohana 6:40.

    Ndashimira uyu mukozi w’uruganda wakijije ubuzima bw’abantu 2. Ni intwali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa