skol
fortebet

Umugororwa wari ufungiye muri gereza ya Nyanza, yarwanye na mugenzi bimuviramo urupfu

Yanditswe: Saturday 29, Jul 2017

Sponsored Ad

Umugororwa witwa Minani Frodouard, wari ufungiye muri gereza ya Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, yarwanye na mugenzi bimuviramo urupfu.Ibi byabaye mu ijoro ryacyeye rya tariki ya 28 Nyakanga 2017 nk’uko byatangajwe n’ Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS).
Umuvugizi wa RCS, SIP Hilary Sengabo, yatangaje ko uyu mugororwa wari afungiye Jenoside yaguye mu bitaro bya Nyanza nyuma yo gukomeretswa na mugenzi we.
Yagize ati “Muri iri joro ryakeye umugororwa witwa Minani forodowari (...)

Sponsored Ad

Umugororwa witwa Minani Frodouard, wari ufungiye muri gereza ya Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, yarwanye na mugenzi bimuviramo urupfu.Ibi byabaye mu ijoro ryacyeye rya tariki ya 28 Nyakanga 2017 nk’uko byatangajwe n’ Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS).

Umuvugizi wa RCS, SIP Hilary Sengabo, yatangaje ko uyu mugororwa wari afungiye Jenoside yaguye mu bitaro bya Nyanza nyuma yo gukomeretswa na mugenzi we.

Yagize ati “Muri iri joro ryakeye umugororwa witwa Minani forodowari yarwanye nundi arakomereka ajyanwa mu bitaro i Nyanza ariko uyu munsi byanze arapfa, icyateye kurwana birimo gukorwaho ipereza.”

Sengabo avuga ko kandi ko nta myigaragambyo cyangwa igikuba cyacitse muri gereza ya Nyanza. Yemeza kandi ko muri gereza nta bikoresho bikomeretsa birimo kuko bisakwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa