skol
fortebet

Umuhanda Karongi - Muhanga wafunzwe n’inkangu zikomeye[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 28, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda RNP, riramenyasha abantu bose bakeneye gukorera ingendo zabo mu muhanda Karongi - Muhanga, ko kubera ikibazo cy’inkangu zikomeye zatumye imisozi itegukira mu muhanda rwagati, uyu muhanda kuri ubu urafunzwe.
Kubera imvura imaze iminsi igwa ari nyinshi, inkangu zikomeye zikomeje kugenda zangiza bimwe mu bikorwa remezo byiganjemo imihanda bidasize n’ubuzima bwa bamwe mu baturage bakomeje kubigenderamo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa (...)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu rero inkangu ikomeye yafunze umuhanda, wa Karongi - Muhanga, polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda RNP, ikaba yamenyesheje inihanganisha abakenera uyu muhanda ibasaba kwihanganira iyi mbogamizi ku ngendo zabo mu gihe hakigeragezwa kongera gutunganya uyu muhanda kugirango wongere kuba nyabagendwa.

AMAKURU MASHYA DUKESHA POLISI Y’U RWANDA ISHAMI RISHINZWE UMUTEKANO WO MU MUHANDA, AREMEZA KO UYU MUHANDA WONGEYE KUBA NYABAGENDWA , NYUMA YO GUTUNGANYWA, KURI UBU UKABA WONGEYE GUKORESHWA.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa