skol
fortebet

Umuhanda Kigali-Akanyaru wangiritse bikomeye[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 10, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umuhanda Kigali-Akanyaru kubera inkangu yaguye mu Murenge wa Ngoma, Akagari ka Fugi, mu Karere ka Nyaruguru, uri gukoreshwa igice kimwe cyonyine.

Sponsored Ad

Uyu muhanda wacikiye hafi y’umupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi, hafi neza y’inyubako y’isoko mpuzamipaka ryo ku Kanyaru, (Cross Border Trade Complex).

Nyuma y’uko uyu muhanda wangiritse, Polisi y’uRwanda ishami ryo mu muhanda yahise itanga itangazo rimenyesha abantu bokoresha uwo umuhanda ko uri koreshwa igice kimwe cyonyine.

Mwiriwe, turamenyesha abakoresha umuhanda Kigali-Kanyaru ko kubera inkangu yaguye mu murenge wa Ngoma, Akagari ka Pfugi, uyu muhanda urakoreshwa igice kimwe cyonyine. Imirimo y’ubutabazi kugira ngo ibice byombi by’umuhanda byongere kuba nyabagendwa irakomeje. Murakoze.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Fugi, François Xavier Ntakirutimana , yabwiye Itangazamakuru ko uyu muhanda wari umaze iminsi ugaragaza ibimenyetso byo gucika, ariko ko igice cyawo kimwe cyacitse kuwa mbere tariki 09 Ukuboza 2019, ahagana saa kumi z’umugoroba.

Uyu muyobozi avuga ko aho uwo muhanda wacikiye hanyura akagezi gato kitwa Uruharamagara, kari kamaze iminsi kuzura kubera imvura nyinshi, ndetse rimwe na rimwe amazi yako akarenga akagera mu muhanda. Ibi ngo bishobora kuba ari byo byabaye intandaro yo kwangirika k’uyu muhanda.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko ubu imodoka zitwara abagenzi ndetse n’izindi modoka nini ziri kugera aho uwo muhanda wacikiye zigahagarara, bagapakurura ibirimo, naho abagenzi bakamanuka n’amaguru bajya ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi.

Icyakora ngo imodoka ntoya ndetse n’ibindi binyabiziga nka moto n’amagare byo bishobora gutambuka bikoresheje igice cy’umuhanda kitarangirika.

Polisi y’u rwanda yatangaje kuri Twitter ko imirimo y’ubutabazi ikomeje, kugira ngo ibice byombi by’umuhanda byongere kuba nyabagendwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa