skol
fortebet

Umuhanuzi bivugwa ko ari Umunyarwanda wakoreraga I Burundi yirukanwe burundu ku butaka bwabwo ashinjwa gusambanya abagore

Yanditswe: Monday 15, Apr 2019

Sponsored Ad

Umuhanuzi witwa Kayihura Modesste wari uzwi ku izina rya “Prophète Modeste”,yirukanwe nabi mu gihugu cy’Uburundi yari amaze igihe akoreramo ivugabutumwa ashinjwa gusambanya abagore b’abandi ndetse no gukoresha ibyangombwa by’ibihimbano.

Sponsored Ad

Nkuko ikinyamakuru Indundi cyabitangaje,uyu mugabo yirukanwe n’igipolisi cy’uburundi nyuma y’iperereza cyamukozeho kigasanga afite imyitwarire idahwitse ndetse atunze impapuro mpimbano zimwemerera kuba mu Burundi.

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 15 Mata 2019,nibwo polisi y’Uburundi yirukanye burundu Kayihura Modesste we n’umuryango we,babwirwa ko nta burenganzira bubemerera kongera kugera mu Burundi bafite.

Nkuko byatangajwe na Minisitiri w’umutekano no kurwanya Ibiza mu Burundi, Petero Nkurikiye,uyu muhanuzi yari afite ubwenegihugu bw’u Rwanda ndetse ngo yasambanyaga abagore basengeraga iwe,yari igisambo anatunze ibyangombwa bimwemerera kuba mu Burundi by’ibihimbano.

Uyu muhanuzi washinze itorero ryitwa “Faith Practice Miracles Ministries”yirukanwe mu Burundi nyuma y’iminsi 15 yari amaze mu maboko y’abashinzwe iperereza ahitwa Jabe mu mujyi wa Bujumbura.

Umuhanuzi Modeste yakoze agashya mu minsi ishize ubwo yabwiraga Radio yitwa Buja FM ko nadahabwa icya cumi mu mafaranga abakinnyi b’Uburundi bazahahembwa kubera ko babonye itike yo kwerekeza muri CAN 2019,nta mukino n’umwe bazatsinda ndetse ngo nta n’umwe mu bakinnyi babonye iyi tike uzerekeza mu Misiri muri kamena.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa