skol
fortebet

Umuherwe nyiri Televiziyo ya GoodRich wakubitiye umukobwa mu ruhame Urukiko rwamukatiye yibereye hanze nyuma yo kuburirwa irengero

Yanditswe: Tuesday 29, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Dr Habumugisha Francis ufite Television ya GoodRich mu Mujyi wa Kigali, waherukaga gukatirwa n’urukiko rwa Nyarugenge gufungwa by’agateganyo, hari amakuru avuga ko ubu yibereye hanze.

Sponsored Ad

Dr Francis aregwa ko mu kwezi kwa 7 uyu mwaka yakubitiye mu ruhame umukobwa witwa Kamali Diane. Nyuma y’ amezi abiri Kamali Diane yashyize kuri twitter amashusho yafashwe na kamera zicunga umutekano avuga ko yakubiswe na Dr Francis ntahabwe ubutabera. Icyo gihe yibazaga niba umuntu ashobora kwitwaza ko ari umunyemari agahohotera undi ntabiryozwe.

Mu basubije uyu mukobwa kuri Twitter harimo inzego z’ubutabera n’abategetsi nka Minisitiri w’ubutabera Johnson Busingye na Perezida Paul Kagame. Habumugisha yahise afatwa arafungwa.

Tariki 23 z’ukwezi gushize kwa cyenda, urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Dr Habumugisha arekurwa by’agateganyo kuko yatanze ingwate z’imitungo ye n’abantu bamwishingiye.

Ubushinjacyaha bwarajuriye, tariki 07 Ukwakira urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rutegeka ko impamvu z’urukiko rw’ibanze nta gaciro zifite agomba gufatwa agafungwa.

Nubwo hashize ibyumweru birenga 3 urukiko rutegetse ko afungwa inzego zishinzwe gufunga mu Rwanda zivuga ko Dr Habumugisha ntawe zifite.

Ukatiwe n’urukiko gufungwa iminsi 30 by’agateganyo arafatwa agashyikirizwa urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, umuvugizi warwo yabwiye BBC ko uwo mugabo ntawe bafite.

SIP Hillary Sengabo avuga ko ikirego (case) cya Habumugisha nawe yacyumvise ariko ko kugeza ubu ntawe arabona.

Agira ati “Iyo tutarashyikirizwa imfungwa ubwo ntabwo tumubazwa rwose. Uwo ntawe twari twabona”.

Urwego rw’ igihugu rw’ Ubugenzacyaha (Rwanda Investigation Bureau, RIB) nirwo bufata uregwa rukamukorera ’dossier’ rukamushyikiriza ubushinjacyaha nabwo bukamurega mu nkiko.

Marie Michelle Umuhoza, umuvugizi wa RIB, yabwiye BBC ko kuri ’dossier’ ya Dr Habumugisha uru rwego rwarangije akazi karwo.

Avuga ko nk’uko biteganywa n’amategeko yakorewe ’dossier’ agashyikirizwa ubushinjacyaha.

Faustin Nkusi, umuvugizi w’ubushinjacyaha bwamureze mu nkiko, yabwiye BBC ko amakuru ko Habumugisha adafunze nk’uko byategetswe n’urukiko ntacyo ayaziho.

Nkusi ati “Kuba akomeje gukurikiranwa n’ubushinjacyaha nibyo, ariko hari urwego ruri kubikurikirana ni bo bazafata icyemezo cyo kumuregera mu rukiko cyangwa kutaruregera, ariko icyemezo cy’urukiko [cyo kuba afunze] cyo kiracyahari”.

Bamwe mu nshuti za Dr Habumugisha bemereye BBC ko Habumugisha adafunze, bavuga ko baganira nawe ngo ‘ari mu mahanga’.

Mu kwezi gushize Diane Kamali avuga ko ibyabaye bagize amahirwe bigafatwa na CCTV, ko iyo bitaba bityo bitari no kuzavugwa kuko benshi bahohoterwa bagaceceka kuko babura ibimenyetso.

Yagize ati: “Ni ibintu bibabaje cyane kandi bikorerwa abantu benshi, abadamu n’abakobwa cyane cyane, niba umuntu ashobora kugukubitira mu ruhame rw’abantu barenze 10 muri mwenyine yakora n’ibirenze”.

Ibitekerezo

  • Uyu yarambutse kimwe nabandi ubu yibereye Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa