Umujyi wa Kigali wanyomoje Kidum wavuze ko bamubujije kuririmbira mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 September 2019 Yasuwe: 1685

Umujyi wa Kigali wanyomoje amakuru yatanzwe n’umuhanzi Nimbona Jean Pierre uzwi nka Kidum ko ubuyobozi bwa Kigali bwamwangiye kuzaririmba mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction giteganyijwe kuba kuwa 27/09/2019.



Kidum yabwiye BBC ko atemerewe kuririmba muri iki gitaramo cya Kigali Jazz Junction kubera ko ngo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwamubujije.

Kidum yagize ati: "Nta mpamvu n’imwe nabwiwe. Abateguye igiteramo bambwiye ko ubuyobozi bwa Kigali bwababwiye ko ntemerewe kuja muri ico giteramo.”

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali,Pudence Rubingisa, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yanyomoje aya makuru ya Kidum,avuga ko atigeze abuzwa kuririmba ndetse ngo ntabwo yigeze abisaba.

Yagize ati “Ntago Umujyi wa Kigali wigeze wanga ko umuhanzi Kidumu aza gucurangira muri Kigali kuko ntabwo yigeze anabisaba. Niba hari gahunda afite yo kuza gucuranga, hari inzira bicamo akabisaba. Kugeza uyu munsi nta busabe bwe turabona.”

Kidum yavuze ko mu Rwanda yahageraga nk’ugiye iwe ndetse nta cyangombwa na kimwe yabazwaga gusa ngo atazi impamvu yatumye abwirwa ko atagomba kuririmba muri iki gitaramo.

Abategura Kigali Jazz Junction bamenyesha abantu ko uyu muhanzi atacyitabiriye iki gitaramo gusa ntibigeze bavuga ko ari umujyi wa Kigali wamubujije. Icyakora bavuga ko byatewe n’impamvu zitabaturutseho.

Iki gitaramo byari byitezwe ko Kidum azagikorana n’umunya Nigeria Johnny Drille wamenyekanye mu ndirimbo nka Wait for me,Hallellujah,Romeo and Juliet n’izindi.




Umujyi wa Kigali wanyomoje ibyo Kidum yatangaje ko yabujijwe kuririmbira mu Rwanda

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hafashwe uwari ufite ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda birimo n’amavuta ya...

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Ruharambuga...
11 December 2019 Yasuwe: 1347 0

BNR yaburiye abinjira muri konti zabo za banki bakoresheje Wi-fi

Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), irahamagarira abantu bose guhagarika kwinjira...
11 December 2019 Yasuwe: 4375 0

Gicumbi: Ba Gitifu basinyiye kurangiza vuba ikibazo cy’ubwiherero...

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari mu karere ka Gicumbi...
11 December 2019 Yasuwe: 835 2

Ibyo Perezida wa FIFA yaganiriye na Minisitiri Munyangaju

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino uri mu Rwanda aho yitabiriye itangwa...
10 December 2019 Yasuwe: 1440 0

Umuhanda Kigali-Akanyaru wangiritse bikomeye[AMAFOTO]

Umuhanda Kigali-Akanyaru kubera inkangu yaguye mu Murenge wa Ngoma, Akagari...
10 December 2019 Yasuwe: 3715 0

Aimbable Bayingana wari perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda...

Aimbable Bayingana wari perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda...
9 December 2019 Yasuwe: 2151 0