skol
fortebet

Umujyi wa Kigali washyize hanze itangazo riburira abakoresha amasangano y’imihanda ya Kanogo

Yanditswe: Wednesday 29, May 2019

Sponsored Ad

skol

Umujyi wa Kigali uramenyesha abakoresha amasangano y’imihanda ya Kanogo ko bashobobora guhura n’ubucucike (Traffic Jam) bw’ibinyabiziga mu gihe aya masangano araba ari kwagurwa guhera uyu munsi tariki 29/05/2019.

Sponsored Ad

Binyujijwe mu Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 28 Gicurasi 2019, Ubuyobozi bw’uyu Mujyi bwagiriye inama abakoresha ibinyabiziga banyura mu mihanda yavuzwe hejuru ko bakwifashisha imihanda ikurikira mu buryo bwo kunoza neza ingendo zabo.

1) Abaturutse Rwadex bashobora kwifashisha imihanda inyura Gikondo;

2) Abaturutse mu mu Mujyi Rwagati(CBD) bakwifashisha imihanda inyura mu Kiyovu igana Gikondo;

3) Naho abaturutse Nyabugogo bakifashisha imihanda inyura Kimihurura.

Muri ubu butumwa bwatambukijwe kuri Facebook, hashimangiwe ko nubwo hagiye kubaho iyagurwa ry’aya masangano ko bitazabuza ingendo gukorwa nk’uko bisanzwe.

Bati:”Uretse ikibazo cya traffic Jam twavuze haruguru, iyagurwa ry’aya masangano ntirizabuza ibinyabiziga gukomeza kuyakoresha”.

Ubuyobizi bw’Umujyi wa Kigali bwashimiye abantu bose bakorera ingendo muri uyu Mujyi, bunabashishikariza gukurikiza ibikubiye muri iri Tangazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa