skol
fortebet

Kigali: Umwana w’ uruhinja yatoraguwe ari muri envelope yapfuye

Yanditswe: Tuesday 23, Jan 2018

Sponsored Ad

Umubyeyi utaramenyekana yabyaye umwana amujugunya muri ruhurura yo mu murenge wa Gitega,akagari ka Gacyamo mu mudugudu wa Mumararungu mu mugi wa Kigali.
Aya mahano yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere taliki ya 22 Mutarama 2018, ubwo umugore utaramenyekana yabyaye umwana arangije amuta muri ruhurura nyuma yo gufata umurambo we akawushyira muri Envelope 3 za kaki.
Umunyamakuru w’Umuryango ubwo yageraga aho uyu mwana yatawe,yahasanze imbaga y’abantu benshi bari bashungereye umurambo w’uru (...)

Sponsored Ad

Umubyeyi utaramenyekana yabyaye umwana amujugunya muri ruhurura yo mu murenge wa Gitega,akagari ka Gacyamo mu mudugudu wa Mumararungu mu mugi wa Kigali.

Aya mahano yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere taliki ya 22 Mutarama 2018, ubwo umugore utaramenyekana yabyaye umwana arangije amuta muri ruhurura nyuma yo gufata umurambo we akawushyira muri Envelope 3 za kaki.

Umunyamakuru w’Umuryango ubwo yageraga aho uyu mwana yatawe,yahasanze imbaga y’abantu benshi bari bashungereye umurambo w’uru ruhinja ndetse ari nako banenga bikomeye iki gikorwa cya kinyamaswa uyu mugore yakoze.

Abatuye muri uyu mudugudu w’Intsinzi batangarije Umuryango ko amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri,ubwo umusore yanyuze kuri iyo ruhurura akabona Envelope ibyimbye agira amatsiko yo kujya kureba ikirimo,afunguye asanga n’umwana wari ukimara kubyarwa agahita yicwa niko guhuruza abaturiye aka gace.

Ntabwo biramenyekana niba uyu mwana w’ uruhinja yatawe yapfuye cyangwa niba yapfuye nyuma yo gutabwa.

Twagerageje kuvugana n’ ubuyobozi ntibyadushobokera. Polisi yageze aho uwo mwana yari ari itangira akazi kayo ndetse n’ umurambo w’ uwo mwana ukurwa muri ruhurura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa