skol
fortebet

Umunya- Canada yitabye Imana bitunguranye avuye gusura ingagi mu Birunga

Yanditswe: Friday 09, Feb 2018

Sponsored Ad

skol

Umukerarugendo James Trevor wari uvuye mu Birunga yafashwe n’ uburwayi bwo kubabara mu gatuza bamujyana mu bitaro bya Ruhengeli agezeyo ahita yitaba Imana.
Trevor wari ufite imyaka 56 y’ amavuko yafashwe avuga ko ababara mu gatuza abo bari kumwe bahamagara imbangukiragutabara imujyana mu bitaro bya Ruhengeli ari naho yaje kugwa.
Umuyobozi w’ ibitaro bya Ruhengeli Dr Utumatwishima Abdallah yatangarije UMURYANGO ko nyakwigendera Trevor yari asanzwe arwaye umutima na diyabeti.
Yagize ati (...)

Yagize ati “…yari asanzwe afite indwara, arwaye umutima na diyabeti ariko byose bimeze neza. Arangije ajya gusura ingagi, hanyuma aza kutamererwa neza ku rugendo, baraduhamagara nk’ ibitaro bya Ruhengeli twohereza ambulance isanga atagihumeka neza bakora ibisabwa byose. Bamuzanye mu bitaro bamushyira ku mashini ifasha abantu guhumeka ariko ntiyabasha gukira”

Trevor akimara gushiramo umwuka umurambo we wahise woherezwa ku bitaro bya polisi Kacyiru.

Nyakwigendera Trevor yafashwe ahagana saa tanu zo ku wa 8 Gashyantare 2018 yitaba Imana saa cyenda z’ igicamunsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa