skol
fortebet

Umunyamabanga wa PSR yavuze ukuntu muri Jenoside Abafaransa bihinduraga abirabura

Yanditswe: Monday 06, Nov 2017

Sponsored Ad

Umunyamabanga w’ ishyaka ry’ abakozi PSR, avuga ko muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda Abafaransa bajyaga gukora jenoside bihinduye abirabura.
Alphonse Kayiranga Mukama yabivugiye mu kiganiro Ishyaka PSR n’ ishyaka UDPR bahaye abanyamakuru kuri uyu wa Mbere 6 Ugushyingo 2017.
Mukama yashimangiye ibyari bimaze kuvugwa na Depite Rucibigango Jean Baptitse ko indege yari itwaye Juvenal Habyarimana yarashwe n’ Abafaransa, agaragaza uruhare rw’ Abafaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi aho (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga w’ ishyaka ry’ abakozi PSR, avuga ko muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda Abafaransa bajyaga gukora jenoside bihinduye abirabura.

Alphonse Kayiranga Mukama yabivugiye mu kiganiro Ishyaka PSR n’ ishyaka UDPR bahaye abanyamakuru kuri uyu wa Mbere 6 Ugushyingo 2017.

Mukama yashimangiye ibyari bimaze kuvugwa na Depite Rucibigango Jean Baptitse ko indege yari itwaye Juvenal Habyarimana yarashwe n’ Abafaransa, agaragaza uruhare rw’ Abafaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi aho yavuze ko n’ amaso yiboneye abazungu b’ Abafaransa bihinduye abirabura.

Mukama yavuze ko ibyo abafaransa bongeye gukora cyo kubyutsa iperereza ku wahanuye indege ya Habyalimana barimo kubiterwa nuko bakoze ibyaha ntibahanwe.

Ati “Ubundi iyo umunyacyaha abadahanwe ni nka bombe…ahora yikanga uwamuvugaho ibyo yakoze. Tubahaye urugero bw’ u Bufaransa muri jenoside yakorewe Abatutsi, iriya ngengabihe yose ya Jenoside abafaransa bayigizemo uruhare.

“Guhera 1990 kugeza 1994, reka nekuvuga ibyo abandi bavuze mbabwire ibyo niboneye. Mpere 1992, niberaga mu ntara y’ uburengerazuba narinje I Kigali, ngeze hariya Nyabugogo nasanze hariya ku kiraro cyo kwa Mirimo, mu rufunzo, hari ingabo z’ Abafaransa, bari bisize amarangi y’ umukara, kuvuga ngo ni godoro ntabwo byaba aribyo kuko abazungu bazi agaciro k’ uruhu rwabo. Ni imiti yatumaga birabura”.

“Bari muri Somalia ko ntabyo bizize? Bari muri centre Afrika ko ntabyo bisize? Ni uko bari bazi icyo baje gukora! “Bagira ngo bya byuma byabo nibibafata amashusho bazavuge ngo dore ni abirabura nta muzungu urimo”

Mukama avuga ko abazungu bafataga abantu bamwe bakabicaza kuri za bariyeri abandi bakabareka abagakomeza, ngo abicazwaga kuri bariyeri ntawe utanga ubuhamya bw’ uko byagenze kuko bicwaga.

Hashize imyaka 23 Jenoside yakorewe abatutsi igahitana abarenga miliyoni ibaye. Kuva icyo gihe kugeza ubu u Rwanda ntirusiba gutunga urutoki u Bufaransa kukuba bwaba bwaragize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi. U Rwanda rwifuza ko u Bufaransa bwakwemera uruhare bwagize muri jenoside yakorewe abatutsi bukanasaba imbabazi ariko u Bufaransa busa n’ ubutabikozwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa