skol
fortebet

Umunyamakuru Constantin Tuyishimire wa Radio na TV1 yaburiwe irengero

Yanditswe: Thursday 18, Jul 2019

Sponsored Ad

Umunyamakuru witwa Constantin Tuyishimire wakoreraga Radio na TV1 I Gicumbi amaze iminsi 2 aburiwe irengero aho yaba umuryango we,abo bakorana ndetse n’abayobozi be nta n’umwe uzi aho aherereye.

Sponsored Ad

Constantin Tuyishimire wari umenyerewe mu makuru y’iki gitangazamakuru,amaze iminsi 2 atagaragara ndetse ngo n’umuryango we ntuzi aho aherereye.

Radio na TV1 baratangaza ko kuva kuwa 16 Nyakanga kugeza ubu batazi aho uyu mukozi wabo aherereye ndetse ngo n’umuryango we wamuburiye irengero nubwo wagerageje kumushakisha.

Umuvugizi wa RIB,Mbabazi Modeste yatangarije abanyamakuru ko bamaze kumenya aya makuru ndetse hagiye gukorwa iperereza kugira ngo Tuyishimire aboneke.

Amakuru agera ku umuryango ni uko uyu munyamakuru aheruka kuvugana n’abayobozi be kuwa kabiri w’iki cyumweru,nyuma y’aho batongeye kumubona ku murongo wa telefoni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa