skol
fortebet

Umunyamakuru Kayumba Casmir yitabye Imana bitunguranye

Yanditswe: Tuesday 16, Jan 2018

Sponsored Ad

Kayumba William Casmiry wari umaze igihe kinini akora mu itangazamakuru ryandika mu Rwanda yitabye Imana kuri uyu wa 15 Mutarama 2018 azize urupfu rutunguranye.
Uyu musaza wari ufite imyaka 56 y’ amavuko ari umuntu uvuga make agakunda ukuri, yashinze Ikinyamakuru Ukuri.net anakibera umuyobozi. Yari atuye mu Murenge wa Ndera, Akagari ka Kibenga mu Mudugudu wa Bahoze, Akarere ka Gasabo.
Amakuru aturuka mu muryango we aravuga ko ejo saa munani Kayumba yumvishe atameze neza ajya kuruhuka, (...)

Sponsored Ad

Kayumba William Casmiry wari umaze igihe kinini akora mu itangazamakuru ryandika mu Rwanda yitabye Imana kuri uyu wa 15 Mutarama 2018 azize urupfu rutunguranye.

Uyu musaza wari ufite imyaka 56 y’ amavuko ari umuntu uvuga make agakunda ukuri, yashinze Ikinyamakuru Ukuri.net anakibera umuyobozi. Yari atuye mu Murenge wa Ndera, Akagari ka Kibenga mu Mudugudu wa Bahoze, Akarere ka Gasabo.

Amakuru aturuka mu muryango we aravuga ko ejo saa munani Kayumba yumvishe atameze neza ajya kuruhuka, ahagana saa kumi n’ imwe z’umugoroba akajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Ndera, yagerayo agakomeza kuremba bagahita bamwohereza ku bitaro bya Kibagabaga agashyirami umwuka ataragerayo.

Nyakwigendera asize umugore n’ abana bane abahungu batatu n’ umukobwa umwe. Ntabwo haramenyekana icyateye urupfu rwe. Ababanaga nawe umunsi ku munsi bavuga ko yari umuntu udakunda kurwaragurika.

Muri 2011 yarafunzwe. Afunguwe yavuze ko icyo yafungiwe ari uko yari yamaganye uburiganya bwari burimo gukorerwa mu matora y’ abayobozi b’ inzego z’ ibanze mu murenge wa Ndera, icyo gihe nawe yari mu bari biyamamaje.

Casmiry Kayumba yari muntu ki?

Casimry William Kayumba ni mwene Kayumba Godfried na Uwambaye Verdiane yavutse tariki 10 ugushyingo 1962 akaba yari afite imyaka 56 y’amavuko yakoraga umwuga w’Itangazamakuru akaba yarabaye n’umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru cye UKURI News Paper cyari kitagikora .

Mu buzima bwe yagiriye kuri iyi si yize ahantu hatandukanye muw’I 1971 -1978 yize mu ishuri ribanza rya Kaisho na Rumuri no mu ishuri ribanza rya Kagera mu gihugu cya Tanzaniya.

Guhera mu 1979 kugeza 1983 yakomereje amasomo ye mu cyiciro rusange mu ishuri ryisumbuye rya Rukoba,Kagera muri Tanzaniya .

Mu mwaka 1987 -1991 yize muri kaminuza ya Dar es Salaam ahakura impamyabumye y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’Uburezi anihugura kubumenyi bwa Politike,imiyoborere rusange no mu Burezi.

1992 yitabiriye inama y’umushinga w’Abanyamerika ifasha abayobozi bakiri bato muri Afurika, aha yari muri Leta Zunze ubumwe bw’Amerika.

Kayumba ntiyarekeye aho kungura ubumenyi kuko yakomeje kwihugura mu 1991-1994 yihuguye mu gutara no gutunganya inkuru (News reporting and editing) ,ubukoranabushake mu iterambere ,kurwanya no gukumira virusi itera Sida,gukemura amakimbirane,n’ubumenyi kuri mudasobwa .

Mu 1992 yakoze ubukoranabushake mu iterambere muri Texas, Califoniya y’amajyaruguru na New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Guhera mu 1991-1994 yabaye Umunyamakuru muri Business Times muri Tanzaniya ,anungiriza umuyobozi umwanditsi mukuru ushinzwe amahugurwa .

1996-1998 Amaze gutahuka mu Rwanda nibwo yabaye umuyobozi w’ikinyamakuru cye UKURI na Rwandanewsline, 1998 yari umuyobozi mukuru ,akaba n’umuyobozi mukuru ushinzwe amahugurwa mu kinyamakuru nyine UKURI NEWS Paper.

Muri 2003 kugeza 2006 yemejwe nk’Umukomiseri w’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru mu Rwanda [ MHC ]. 2010 yabaye Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Rushyashya ari nacyo kinyamakuru UMURYANGO ukesha amateka ye.

Ibitekerezo

  • canadianpharmaciesbnt.com
    canada pharmacy online no script

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa