Umunyamakuru Maniraguha Ferdinand yanditse igitabo gikubiyemo inkuru ndende (Novel/Roman) mu ntego zo guteza imbere ubuvanganzo nyarwanda

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 22 October 2019 Yasuwe: 736

Iki gitabo cyiswe ‘Undi Munsi’ gikubiyemo inkuru y’urukundo rw’umukobwa witwa Naila n’umusore Gisa bakundanye bigana muri Kaminuza, bigakomeza na nyuma yo kwiga ariko umusore akaza kubura akazi.



Kubera ubwinshi bw’abashakaga uwo mukobwa kandi bakomeye, Gisa yarahizwe, akoreshwa impanuka ajya mu bitaro ari naho akaga ke katangiriye.

Mu bitaro aho yahahuriye n’umukobwa wamwiziritseho kugeza ubwo ahitanye Naila ngo amwegukane, birangira Gisa ahungiye mu bihayimana ariko naho ntiyahirwa kuko yaracokojwe birangira ahindutse umwicanyi.

Maniraguha avuga ko ari inkuru ishingiye ku bibaho mu buzima, igenewe buri wese kuko irimo urukundo, ubuhemu, ubugizi bwa nabi n’ubutabera burenze ubutangwa ku Isi.

Uyu mwanditsi avuga ko ibijyanye n’ubuvanganzo yabitangiye kera akiga mu mashuri abanza, bikarushaho mu mashuri yisumbuye na Kaminuza kuko amasomo yahize afite aho ahuriye n’ubuvanganzo.

Kwandika inkuru ndende kandi avuga ko byaturutse ku buke bw’ibitabo by’ubuvanganzo byanditse mu Kinyarwanda, kuko mu masomero menshi mu gihugu ndetse no ku bigo by’amashuri usanga higanje ibitabo by’abanyamahanga.

Yagize ati “Akenshi abantu bashinja abanyarwanda kutagira umuco wo gusoma ariko sinkeka ko ari cyo kibazo, ahubwo n’ibitabo by’abanyarwanda byanditse mu Kinyarwanda ni bike, kandi umubare munini w’abanyarwanda uvuga Ikinyarwanda. Ni akazi k’abanditsi rero kwandika ibishimisha kandi byigisha abasomyi”.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ishyinguranyandiko (RALSA) giherutse gutangaza ko mu masomero 61 y’abaturage hirya no hino mu gihugu higanjemo ibitabo byanditse mu ndimi z’amahanga, ari nabyo akenshi bituma batayagana ku bwinshi.

Igitabo ‘Undi Munsi’ cyasohotse muri uku kwezi k’Ukwakira, vuha aha kiraba kiboneka mu masomero atandukanye mu mujyi wa Kigali nka Librairie Caritas n’andi cyangwa ugahamagara kuri 0782645063. Kigura amafaranga 5000.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore wa Rwigara yafotowe ari gusengera mu kibanza cy’ahahoze Hoteli...

Umugore w’umunyemari Assinapol Rwigara witwa Adeline Mukangemanyi Rwigara...
19 November 2019 Yasuwe: 14125 2

Kigali: Abaganga babiri batawe muri yombi bazira gutera ikinya umurwayi...

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 18 Ugushyingo 2019, abaganga babiri bakora muri...
19 November 2019 Yasuwe: 5479 0

Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza bimwe mu bihugu by’Afurika n’ibihugu...

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 18 Ugushyingo 2019, Perezida w’u Rwanda Paul...
19 November 2019 Yasuwe: 1489 0

Amabilis Sibomana uzwi muri ORINFOR yavuze ukuntu perezida Habyarimana...

Inararibonye mu itangazamakuru Amabilis Sibomana wamamaye muri...
19 November 2019 Yasuwe: 4927 0

Minisitiri Nduhungire Olivier yavuze ku birego by’ingabo z’u Burundi zishinja...

Ingabo z’u Burundi zivuga ko igitero cyagabwe ku birindiro byazo mu ijoro...
19 November 2019 Yasuwe: 7183 0

Minisitiri Busingye yavuze ko nta tegeko rihari ritegeka ko umwana...

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya guverinoma,Johnston Busingye,...
19 November 2019 Yasuwe: 2556 0