skol
fortebet

Umunyamakuru Phocas Ndayizera yanze abunganizi be urubanza rurasubikwa

Yanditswe: Tuesday 29, Oct 2019

Sponsored Ad

Urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha imanza z’iterabwoba mu Rwanda rukorera mu karere ka Nyanza uyu munsi rwasubitse urubanza ruregwamo umunyamakuru Phocas Ndayizera kuko yanze abunganizi bari basanzwe bamwunganira.

Sponsored Ad

Phocas Ndayizera n’abandi bantu 12 baregwa umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi bategura ibikorwa by’iterababwoba.

Mu kwezi gushize urubanza rwabo rwarasubitswe kubera ikoranabuhanga.

Urukiko uyu munsi rwari ruzengurutswe n’abapolisi benshi bitwaje intwaro, kongeraho abacungagereza benshi barimo n’abitwaje intwaro mu cyumba cy’urukiko.

Abaregwa bo binjijwe mu rukiko baziritse iminyururu ku maguru n’amapingu ku maboko.

Ndayizera wahamagawe mbere ngo atangire kwiregura, yahise avuga ko atiteguye gukomezanya n’abunganizi be babiri batangiranye urubanza, gusa ntiyavuze impamvu.

Yavuze kandi ko atarahabwa inyandiko yose irimo ibyo aregwa. Ibi byatumye umucamanza ahita asubika iburanisha.

Umwe mu bunganizi be yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko icyatumye umukiriya we yanga gukomezanya nabo ari ibanga ry’akazi ariko ko impande zombi zabyumvikanyeho.

Umucamanza Antoine Muhima ukuriye inteko iburanisha yategetse ko ibi bibazo bigomba kuva mu nzira mbere y’uko ababuranye bagaruka mu rukiko ku itariki ya 19 z’ukwezi gutaha.

Yihanangirije Ndayizera ko nta yindi mpamvu izongera kwemerwa yo gusubika urubanza rwe, nawe yemera ko azaburana yaba yabonye abunganizi bashya cyangwa atabafite.

Phocas Ndayizera, umunyamakuru wigenga, yagaragajwe n’ubugenzacyaha ko afunze mu mpera z’umwaka ushize, hashize icyumweru yaraburiwe irengero.

Mu rubanza rwabo havugwamo kandi Cassien Ntamuhanga wari warakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamijwe icyaha nk’iki kiregwa aba, nyuma akaza gutoroka gereza.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Aba bana bu Rwanda bihangane nta mvura idahita.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa