skol
fortebet

Umunyamakuru w’imikino Kwizera Elie Fatty yasabiwe gufungwa burundu n’ubushinjacyaha

Yanditswe: Monday 25, Feb 2019

Sponsored Ad

Umunyamakuru w’imikino kwizera Elie Fatty wamenyekanye mu biganiro by’imikino kuri Authentic Radio na Royal FM&TV yasabiwe gufungwa burundu n’urukiko kubera icyaha cyo gusambanya umwana utagejeje ku myaka y’ubukure ashinjwa.

Sponsored Ad

Kwizera Elie Fatty umaze amezi menshi aburana afunze,yasabiwe gufungwa burundu n’ubushinjacyaha kuri uyu munsi wa mbere taliki ya 25 Gashyantare 2019.

Kwizera yaburaniye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ari kumwe n’umwunganizi we, aho ari kuburana n’Ubushinjacyaha gusa nyuma y’aho umwana w’imyaka 16 ashinjwa gusambanya bivugwa ko nyuma yabuze.

Yatangiye kuburana mu mizi mu Ukuboza umwaka ushize, rwimurirwa kuri uyu wa mbere aho rwatangiye kuburanishwa ahagana saa sita z’amanywa.

Babanje kureba niba uvugwa ari we wasambanyijwe, uruhande rw’uregwa ruvuga ko umwirondoro utangwa n’Ubushinjacyaha atari wo utangwa n’umushinga w’indangamuntu uvuga ko umukobwa yavutse 2003. Bityo Kwizera akavuga ko umuntu aregwa gusambanya atabayeho, ari baringa.

Haburanywe kandi ku gihe (amasaha) igikorwa cyabereye, uregwa akavuga ko amasaha ubushinjacyaha buvuga icyo gihe we yari akiri kukazi.

Humviswe kandi umutangabuhamya wabajijwe ibibazo binyuranye ku habereye icyaha n’igihe byakorewe.

Mu iburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo muri Nzeri ishize Ubushinjacyaha bwari bufite ibimenyetso bya muganga ko uyu mukobwa yasambanyijwe. Kandi yari yaraye kuri uyu munyamakuru.

Kwizera we icyo gihe yaburanye avuga ko umwana yaraye mu ruganiriro naho we akarara mu cyumba. Ni ko gukatirwa gufungwa by’agateganyo.

Uyu mwana bivugwa ko nyuma yahise abura, yari asanzwe ari umukozi wo mu rugo ruturanye n’aho uyu munyamakuru aba.

Nyuma y’iburanisha ry’uyu munsi Urukiko rwahaye impande zombi ijambo.

Kwizera Elie alias Fatty avuga ko umwana bamushinja gusambanya ari baringa atabayeho kandi ko atakora ibintu binyuranye n’ibyo abanyamakuru bakora byo gukangurira abantu kwirinda gusambanya abana. Bityo atasubira inyuma ngo abikore.

Asaba urukiko kudaha agaciro ibyifuzo by’Ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bwo bwamusabiye gufungwa burundu bushingiye ku bimenyetso byagaragajwe mu maburanisha y’uru rubanza buvuga ko bihamya icyaha Kwizera.
Mu itegeko rya 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 133 isobanura icyaha cyo gusambanya umwana (-18) ikanateganya ko uhamwe na cyo “ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25”.

Iyi ngingo inasobanura ko gusambanya umwana utarengeje imyaka 14, gusambanya umwana bikamutera indwara idakira cyangwa ubumuga, gusambanya umwana ukabana nawe nk’umugabo n’umugore ibi bihanishwa gufungwa burundu.
Urukiko uyu munsi rwapfundikiye urubanza ruregwamo uyu munyamakuru w’imikino Kwizera Elie, ruzasomwwa tariki 14 Werurwe 2019.

Source:Umuseke.rw

Ibitekerezo

  • Mfite ubwoba yuko uyu mwana baba baramurigishije.Kuba uyu Fatty yemera ko uyu mukobwa yaraye iwe,ni ikimenyetso kigaragaza ko ashobora kuba yaramusambanyije.Muzajya kubona mubone baramurekuye da.Gusa nubwo yacika ubucamanza bw’abantu,ntabwo yacika Imana itubuza gusambana.Ikibabaje nuko uyu Fatty afite umugore.Niba dushaka ubuzima bw’iteka muli paradizo,tujye twirinda ibyaha.Gusa abantu basigaye bita gusambana ngo "bari mu rukundo".Ariko tujye twibuka ko imbere hari umunsi w’imperuka,ubwo imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza.It is a matter of time.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa