Umunyamakuru wakuye Ilibagiza mu mirambo ashimishwa no kumubona yarabaye umubyeyi

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 6 July 2018 Yasuwe: 3521

Umunyamakuru akaba n’Umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro avuga ko anezezwa cyane no kubona umwana yakuye mu mirambo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yarashinze urugo ubu akaba ari umubyeyi.

Ndahiro avuga ko yakuye Ilibagiza Valantine mu bibumbi n’ibihumbi by’imirambo y’Abatutsi bari biciwe ku Kiriziya y’i Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, yaratemaguwe cyane ariko agihumeka, akamushyikiriza abaganga bakamwitaho.

Ubu Iribagiza ngo ni umubyeyi wubatse urugo ufite abana babiri, akaba atuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Leta ya Boston.


Tom Ndahiro

Mu kiganiro Tom Ndahiro yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 10 imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga uko yasanze Ilibagiza Valantine mu mirambo i Nyarubuye, akahamukura.
Yagize ati “Tariki 26 Gicurasi 1994, nari kumwe n’abanyamakuru b’abazungu, mbasaba ko twerekeza i Nyarubuye kureba ibyahabereye”.
Icyo gihe imihanda yari yarasibanganye ibyatsi byarayuzuye kuko ntawarukiyinyuramo. Mu nzira tuza nabanje kumva ibintu bikocagurika munsi y’imodoka, umushoferi abanza kugira ngo n’imodoka yapfuye.

Mu kiganiro Tom Ndahiro yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 10 imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga uko yasanze Ilibagiza Valantine mu mirambo i Nyarubuye, akahamukura.

Yagize ati” Tariki 26 Gicurasi 1994, nari kumwe n’abanyamakuru b’abazungu, mbasaba ko twerekeza i Nyarubuye kureba ibyahabereye.

Icyo gihe imihanda yari yarasibanganye ibyatsi byarayuzuye kuko ntawarukiyinyuramo. Mu nzira tuza nabanje kumva ibintu bikocagurika munsi y’imodoka, umushoferi abanza kugira ngo n’imodoka yapfuye.

Twarahagaze ngo turebe ibiri gukocagurika munsi y’imodoka, dutungurwa no gusanga ari amagufa y’abantu twagendaga dukandagira.”

Bageze ku Kiriziya ya Nyarubuye, Ndahiro avuga ko bahasanze imirambo myinshi cyane, ariko akaba afite ishusho yanze kumuvamo.

Ati “Ishusho itazamvamo ni ishusho y’uruhinja nahasanze rudafite umutwe, byagaragaraga ko rwishwe urwagashinyaguro rukubitwa ku ibuye, ubwonko bugasandara bukanyanyagira bukigaragara ku rukuta.

Nigiye imbere nibwo nabonye Ilibagiza Valantine agihumeka baramutemye intoki, mu mutwe no mu rushyi rw’ukuboko. Niba yari afite ibiro byinshi ntiyararengeje ibiro 10.”

Icyo gihe Ilibagiza yari afite imyaka 12, Ndahiro avuga ko byari biteye agahinda kubona umwana w’umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko, yarahemukiwe ako kageni.
“Niyambuye agakoti nari nambaye ndakamufubika, maze ndamuterura mutereka mu modoka, ndamujyana mushyikiriza abaganga bamwitaho, aravurwa arakira.”
Itariki Ndahiro yamukuriye mu mirambo niyo yagize isabukuru ye y’amavuko
Ndahiro aganira na Kigali Today, avuga ko akunda kuganiriza Ilibagiza cyane. Ilibagiza ngo yamubwiye uko Itariki Ndahiro yamukuriye mu Mirambo i Nyarubuye ivuze byinshi kuri we, kuburyo yayifashe nk’iy’amavuko.

Ati " Ilibagiza yambwiye ko tariki ya 26 Gicurasi yahise ayigira itariki ye y’amavuko, kuko ari yo tariki asa nuwongeye kubaho, nyuma y’iminsi 43 yari amaze mu mirambo irimo ni y’ababyeyi be.."

Nyuma y’Imyaka 24 Ilibagiza ngo yongeye guseka

Tom Ndahiro agira ati “Kuba Ilibagiza yararokotse aha hantu ni igitangaza kuri njye. Nyuma y’imyaka 24 ni umubyeyi wubatse ufite umugabo n’umwana. Tuganira yarambwiye ati ’Ubu ndaseka’.

Nta munezero urenze uyu umuntu yagira, abona Ilibagiza aho yavuye n’aho ageze ubu. Ilibagiza ni urugero rwiza,rugaragaza ko nyuma y’ubuzima bubi Abanyarwanda bashyizwemo n’abicanyi, hari ubundi buzima bwiza bwo komora ibikomere dukesha Inkotanyi.”

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Gasana Janvier na John Rutayisire basimburanye kuyobora REB batawe muri...

Abahoze ari abayobozi ba REB aribo Gasana Janvier ndetse na John batawe...
22 March 2019 Yasuwe: 1478 1

Nyanza: Inzu abakobwa bo ku ishuli rya Nyanza Technical School bararagamo...

Inzu yararagamo abakobwa biga ku kigo cya Nyanza Technical School...
22 March 2019 Yasuwe: 1395 0

Wa mugabo warekuwe ku mbabazi za Perezida Kagame abisabiwe n’umwana we...

Umugabo witwa Ndayisenga Yassini waherukaga kumenyekana kubera ukuntu...
21 March 2019 Yasuwe: 7281 0

Abaturiye ikigo cya Gako baburiwe nyuma yo gutema abasirikare babiri...

Abaturage baturiye ikigo cya gisirikare cya Gako babwiwe n’umuyobozi...
21 March 2019 Yasuwe: 6411 0

Hashyizwe hanze urutonde rw’imijyi ihenze kuyibamo kurusha iyindi ku isi...

Umurwa mukuru Paris w’Ubufaransa ni wo mujyi wahize iyindi mu kugora abantu...
20 March 2019 Yasuwe: 5119 0

Rwamagana:Umusore w’imyaka 24 yishe mama we umubyara

Umusore w’imyaka 24 yatawe muri yombi n’inzego z’Ubugenzacyaha nyuma yo kwica...
20 March 2019 Yasuwe: 4437 0