skol
fortebet

Umunyamakuru wo mu Rwanda yakoze igikorwa k’indashyikirwa ku bantu batishoboye(AMAFOTO)

Yanditswe: Sunday 29, Oct 2017

Sponsored Ad

skol

Umuryango nufashwa yafasha wahaye abagenerwabikorwa bawo ibiryamirwa n’ibindi bikoresho by’isuku bitandukanye, mu rwego kurushaho kwimakaza umuco w’isuku n’isukura. Abagenerwabikorwa 15 bahawe ibiryamirwa (matelas), abandi bahabwa ibikoresho by’isuku nk’amabase n’ibindi.
Kuwa 6 taliki 14 ukwakira 2017, abagenerwabikorwa 15 b’umuryango Nufashwa yafasha bahawe ibiryamirwa (matelas) baiihawe binyuze mu gikorwa cya tombola gihurirwamo n’abadafite ibiryamirwa, kuko hari ababihawe mu cyiciro cya mbere (...)

Sponsored Ad

Umuryango nufashwa yafasha wahaye abagenerwabikorwa bawo ibiryamirwa n’ibindi bikoresho by’isuku bitandukanye, mu rwego kurushaho kwimakaza umuco w’isuku n’isukura. Abagenerwabikorwa 15 bahawe ibiryamirwa (matelas), abandi bahabwa ibikoresho by’isuku nk’amabase n’ibindi.

Kuwa 6 taliki 14 ukwakira 2017, abagenerwabikorwa 15 b’umuryango Nufashwa yafasha bahawe ibiryamirwa (matelas) baiihawe binyuze mu gikorwa cya tombola gihurirwamo n’abadafite ibiryamirwa, kuko hari ababihawe mu cyiciro cya mbere kandi intego akaba ari uko bose bagerwaho bakaryama heza.

Bujyacyera Jean Paul uzwi nka Guterman Guter yatekereje umushinga w’uburyo ufashwa nawe yafasha

Umuyobozi mukuru w’uyu muryango BUJYACYERA Jean Paul, ari nawe wawushinze, avuga ko impamvu yo gukoresha tombola ari ukwirinda gutera ishyari mu bana no kubasumbanisha, gusa bagasobanurirwa ko bose bazagerwaho ko utabonye ikiryamirwa uyu munsi kizamugeraho mu bikorwa bitaha.

Mu magambo ye, BUJYACYERA yagize ati :” Aba babibahawe binyuze muri tombola, ariko gahunda ihari ni uko buri mugenerwabikorwa wacu agerwaho akaryama heza kandi neza. Dukoresha ubu buryo kugira ngo hatabaho impungenge z’uburyo byakozwemo.”

Iyi gahunda yo gusasira abagenerwa bikorwa ba NUFASHWA YAFASHA imaze igihe itangiye, kandi bavuga ko ari nziza mu rwego rw’isuku. Bamwe mu bahawe ibiryamirwa, bavuga ko byabashimishije, kuko benshi n’ubundi batagiraga ibiryamirwa bijyanye n’igihe.

Uyu ni umwe mu bashoboye gutombola guhabwa matelas, yitwa Emmanuel, avuga ko ubu agiye kurushao kwitabira kugira isuku, kuko ngo yararaga ku isaso ritameze neza rikoresheje ikirago. Emmanuel mu magambo ye yagize ati :” Mu rugo twaryamaga ku kirago bigatuma tutarara neza, ndetse wanatekerezaga ko uriburyame ku kirago bikaguca intege zo kuba wanakaraba cyangwa ngo umese, ariko ubu ngiye kujya nkaraba kugira ngo ntazanduza matelas yange igasaza vuba.”

Imiryango y’aba bana ubundi iri mu miryango itishoboye, ku buryo hafi ya bose barara ku byatsi cyangwa ibirago ku bafite amikoro yisumbuye. Uyu yitwa BYIRINGIRO, we avuga ko ashimishijwe no kuba agiye ku ryama kuri matela, dore ko ari ubwa mbere agiye kuyiraraho kuva yavuka nk’uko abyivugira. Ati:”ndishimye cyane kuba natomboye matelas, kuva navuka sindayiryamaho ubu ni ubwa mbere ngiye kurara kuri matelas. Ngiye kujya nyigirira isuka nange nkarabe.”

Twegereye bamwe mu bana batabashije gutombola ibiryamirwa, bavuga ko nta kibazo bafite kuko bijejwe ko bose bizabageraho. Uyu yitwa RUKUNDO, aravuga ko yizeye neza ko byanze bikunze afite icyizere cyo kuzaryama kuri matelas. Yagize ati:” ntago nagize amahirwe yo gutombola, ariko kuko batubwiye ko twese bizatugeraho, nizeye ko nanjye nzayibona byanze bikunze.”

Iki ni icyiciro cya kabiri cyo gufasha abagenerwabikorwa kuryama heza kandi neza, kije gikurikira icyakibanjirije cyabaye mu mwaka ushize. Iki gihe abagenerwa bikorwa bahawe ibiryamirwa bari 8. Ibiryamirwa bitangwa biba bigendanye n’ubushobozi bw’umuryango, ariko n’ubundi ku ntego y’uko buri mugenerwabikorwa agerwaho akabasha kuryama neza kand heza.

Ibitekerezo

  • Arashoboye kbsa kuko siburiwese wapfa kubikora . Abere abandi urugero.

    Yaweee!nukuri uyu munyamakuru yarakwiriye igihembo pe!kuko ibintu yakoze ntabwo ari buri wese wabishobora ku giti cye ntazindi nkunga ku ruhande!Komerezaho Guterman

    kuraje Bujyake iki gikorwa ni indashyikirwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa