skol
fortebet

Umunyarwandakazi waharaniye inyungu z’ abarokotse Jenoside yitabye Imana

Yanditswe: Tuesday 18, Sep 2018

Sponsored Ad

Umunyarwandakazi Mukankusi Christine wagize uruhare mu bikorwa bya diaspora myarwanda mu Bubiligi, akaba umwe mu batangiranye n’ishyirahamwe rifasha urubyiruko rwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Mpore Asbl, yitabye Imana.

Sponsored Ad

Mukankusi uzwi nka Mama Gratia yitabye Imana tariki 14 Nzeri 2018 mu kigo cyita ku bageze mu zabukuru muri Komini ya Uccle mu mujyi wa Bruxelles, ku myaka 91.

Mukankunsi mwene Rubindo na Verediana yavukiye i Huye, yinjira mu muryango wa Benebikira mu Rwanda mu mwaka wa 1973.

Kubera politiki y’irondamoko, yaje guhungira muri Zaire (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo y’ubu) mu mujyi wa Bukavu, akomereza kwiha Imana mu muryango w’aba Trapiste.

Mu mwaka wa 1975 yavuye i Bukavu ajya i Bujumbura mu Burundi, ahava akomereza mu Bubiligi mu mwaka wa 1976. Ageze mu Bubiligi, Mukankusi yagiye kwiga aba umwe mu bafasha b’abaganga.

Mu mwaka wa 2011 nibwo yatangiye kurwara ajyanwa mu kigo cyita ku bageze mu zabukuru muri Komini ya Uccle ari naho yatabarukiye.

Igihe cyatangaje ko Mukankunsi ni umwe mu banyarwanda barwaniye uburenganzira bwabo cyane mu gihe cyo kwibohora ubutegetsi bubi bwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yari kandi umunyamuryango wa Ibuka-Mémoire & Justice – Belgique. Benshi mu babanye na we haba mu buzima busanzwe ndetse no mu miryango yabayemo, bahamya ko yaranzwe n’urukundo, kugira ubuntu, ukuri, akanyamuneza no kwanga akarengane.

Perezida wa Ibuka Mémoire & Justice mu Bubiligi Mazina Déo, yavuze ko bababajwe no kubura Mukankunsi, ariko bagiye gukora bibishoboka bakamuherekeza uko bikwiye.

Imihango yo guherekeza Mukankusi iteganijwe ku wa kane tariki 20 Nzeri 2018 saa munani.

Misa yo kumusezeraho izabera kuri Rue Egide Van Ophem nr 3 - 1180 Bruxelles (Home Brugmann).

Uwashaka gutanga inkunga yo kumuherekeza yayohereza kuri compte :BE 18 0011629492 65 ya Rose Bubanje. Kugera kuri Home Brugmann yifashisha trams 4, 97 Arrêt Egide Van Ophem

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa