skol
fortebet

Umunyarwanda Mpfizi yagiye mu marushanwa yo gukina Filimi z’urukozasoni atabizi atahana umwanya 2 muri Afurika

Yanditswe: Thursday 28, May 2020

Sponsored Ad

skol

Amazina ye ni Ngundu mu rurimi rw’ikigande,mu kinyarwanda rikaba risobanuye ’Mpfizi’ afite imyaka 50,akaba ari umunyarwanda wavukiye muri Uganda,aho umubyeyi we umwe ari Umunyarwanda undi nawe akaba Umugande ndetse akaba yubatse afite umugore n’abana bane.

Sponsored Ad

Mu Kiganiro Mpfizi ubarizwa muri Nyamirambo yagiranye n’ikinyamakuru gikorera kuri Youtube kizwi nka ’VIPI’,yasobanuye uburyo yajyanywe mu marushanwa muri Afurika Y’Epfo bamubwira ko ari ayo gutera akabariro yagerayo agasanga ari ugukina Filimi z’Urukozasoni.

Ibi we yakomeje yita amarushanwa,yavuze ko yahuriyeho n’ibantu batandukanye bari bahagarariye ibihugu byabo byo muri Afurika bigera kuri 20,gusa we akaba icyo gihe yari yagiyeyo ahagarariye igihugu cya Uganda.

Mpfizi avuga ko yagiye muri aya marushanwa mu mwaka wa 2006,ajyanwe n’umugande witwa Gayitano nawe wari usanzwe yitabira ayo marushanwa n’ubwo we kuri iyo nshuro yanaviriyemo hafi.

Mpfizi mu kiganiro na VIPI yavuze ko akimara kwiyandikisha muri aya marushanwa ko yaje mu Rwanda ari naho ngo yakoreye n’imyitozo yo gutera akabariro,aho yayikoreye ku mugore w’Inyamirambo wicuruzaga atashatse gutangaza amazina ye ngo ku bw’impamvu y’umutekano we,akaba yaramwishyuye amafaranga y’u Rwanda 2,000 bityo atera akabariro igihe kingana n’iminota 45 atararangiza,mu gihe abandi bagore babanaga n’uyu mugore nabo ngo bicuruza bari bamaze kwinjiza abagabo bagera kuri bane.

Ngo amaze gutera akabariro abona ko amaze igihe kingana n’iminota 45 atararangiza,yahise yumva noneho yiteguye ayo marushanwa yayitabira,niko gusubira muri Uganda kuko ari ho bari guhagurukira berekeza muri Afurika Y’epfo haberaga aya marushanwa.

Mpfizi akaba yakomeje avuga ko mu gihugu cya Afurika y’Epfo bahamaze iminsi irindwi,babayeho neza kuko ngo bari babakodeshereje muri Hoteli,gusa we akaba yari aziko ari amarushanwa asanzwe yo gutera akabariro bakareba umara igihe kinini muri iki gikorwa,ariko nyuma aza kuvumbura ko ari Filimi bari gukina z’Urukozasoni kuko ngo bakoraga iki gikorwa bari no kubafata amashusho.

Mpfizi yababajwe cyane nuko atari we mu bihugu 20 byo muri Afurika wegukanye umwanya wa mbere ahubwo akegukana umwanya wa kabiri,kuko ngo uwa mbere yabaye umunya-Ethiopia wakoresheje Isaha imwe n’iminota itanu atararangiza,mu gihe Mpfizi we yakoresheje Isaha imwe,kandi bikaba byari biteganyijwe ko umuntu wa mbere ari we uri buhembwe igihembo kingana n’Amadorali y’Amerika Miliyoni Imwe ’1,000,000$’.

Uku kutarangiza vuba kwa Mpfizi ari gutera akabariro,yavuze ko abikomora ku muryango w’iwabo kuko ngo na Papa we ariko yarameze abakecuru bose bo mu gace bari batuyemo ngo bagendaga bamwirahira.

Mpfizi ni byinshi yavuze mu kiganiro yagiranye na ’VIPI’ kimara iminota iri hejuru ya 41,harimo no kuba yahishuye ibanga ritangaje akoresha kugira ngo atarangiza vuba mu gihe ari mu gikorwa cyo Gutera Akabariro,Harimo kandi kuba yarahaye icyororo cy’umwana Umuzungukazi wari wabimusabye,ndetse no kuba hari abana yagiye abyara nawe atazi.

REBA HASI IKIGANIRO KIRAMBUYE NA MPFIZI:

Ibitekerezo

  • Mbega ntibyoroshye kbsa

    Uyu muntu yari gafotozi muri za Nyamirambo na Nyakabanda muri za 1997- 2001. Yari azi umunsi buri mwana wo muri quartier yuzurizaho ukwezi buri gihe ukamusanga mu ngo zacu afotora abana. Ndumiwe koko.

    Nagobikwiye murwanda

    Mbonye iyi nkuru numva bidatangaje nuko ari uwo wabonetse nanjye iyo bamfata bari kumpa igikombe kuko njye ntera akabariro nkara ngiza nyuma y’amasaha abiri ,abiri n’igice unkeneye yanyandikira kuko nanze gushyiraho amazina yanjye na numero yanjye unshaka wese yanyandikira kuri uru rubuga tukavugana murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa