Shyaka James w’ imyaka 23 y’ amavuko yakoze urubuga rwa internet ashyiraho ibizamini bya Leta byose byakozwe ndetse n’ ibizamini by’ uruhushya.
Uyu musore wiga ibijyanye n’ ikoranabuga avuga ko yakoze uru rubuga www.isomo.info kugira ngo afashe abanyeshuri bitegura ibizamini kubona ibizamini byagiye bikorwa mu myaka yabanje bizwi nk’ ibicupuri.
Aganira n’ Umuseke dukesha iyi nkuru yagize ati “Twajyaga mu isomero tugasanga kopi z’ibizamini zirimo ni eshanu, kandi na zo uwinjiye akayiba akayitwara, hasigaramo nk’ebyiri ugasanga abantu bazishaka ni benshi, bakatubwira ngo genda uzagaruke nyuma y’iminsi iyi… ugasanga habayeho gutanguranwa. Aho umuntu ari hose azajya abasha kubona za past papers [past exam papers] utiriwe kujya muri library ngo zashize.”
Avuga kandi ko uru rubuga ruzanafasha abarezi kuko na bo batajyaga babasha kubona kopi z’ibizamini ku buryo na bo bazajya barwifashisha rukabaha umurongo w’ibyo bagomba kwigisha abanyeshuri.
Ati “Ndifuza gutanga umusanzu mu burezi bufite ireme ku buryo buri munyarwanda wese abasha gutsinda atari bya bindi ngo kubona past papers ni uko ugomba kuba ufite mwene wanyu ukora muri REB, oya, wa mwana wavutse udafite abantu b’iwabo bize, age kuri uru rubuga abashe kubona Past papers.”
Kuri uru rubuga kandi hariho kopi z’ibizamini by’impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga (Permis provisoire) byakozwe mu myaka itandukanye n’ibisubizo byabyo.
Ruzanafasha buri wese ukoresha umuhanda kuko hariho amategeko y’umuhanda, abasanzwe batwara ibinyabiziga bashobora kurwifashisha bihugura, naho abagenzi bakamenya uko bagomba kwitwara mu gihe bari mu ngendo.
Ati “Hari igihe umunyamaguru yambukaga kandi atari we wemerewe kwambuka, hari n’igihe na none utwaye imodoka yakabaye yitonda kugira ngo umunyamaguru atambuke ariko akabirengaho atari uko adafite permis ahubwo ari uko atakibuka ya mategeko y’umuhanda.
Hagiye kubaho gusobanukirwa, habeho kwihugura, buri wese yaba abana bato, abanyeshuri bamenye amategeko ku buryo bizagabanya impanuka.”
Shyaka avuga ko uru rubuga rumaze gusurwa n’abantu ibihumbi 18 rushobora kuzajya rufungurwa bidasabye internet mu gihe Leta y’u Rwanda yabimuteramo inkunga.
Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho
Amakuru yibyavuye mukwaplyinga
yego rwose ni byiza pe ariko se ibisubiz byo ?
yarakoze nukuri mbonye bifunguka!!ni ubufasha atanzep
Ibizamini byakozwe ubikurahe?ko merezaho witeze imbere
Sha urumuntu wumugaba pe izo past papers exams zari zikenewe courage kdi na MINEDUC ikwiyegereze ikubyaze umusaruro
Shyaka ni u Munyarwanda ukenewe mubihe nk’ibi. Abandi nabo bamwigireho kubyaza umusaruro ikorana buhanga H Excellence Paul Kagame yatuzaniye bimugoye kugira ngo ejo hacu habe heza
Shyaka ndakwemeye kabisa. Ibi bifite umusaruro ku banyarwanda benshi bashaka ubumenyi. Nkubonye nakugurira agafanta.
Utanze umusanzu pe. Ufashishe cyane abatari bafite uburyo bwo kugera kuri ayo makuru, cyane abana bo mu byaro bazunguka kuko nta nubwo bamwe bamenyaga ko izo past papers zabayeho bityo bagatsinda nabi.
Ni byiza mwana wa Rwanda,courage,ariko binabaye byiza wajya ushyiraho ibizamini byakazi byakozwe mu nzego zoze no kumyanya itandukanye
Nsengiyumva Antoine.
Ndagushimye Shyaka James kuri icyo gitekerezo wagize ukabasha gusjyira mu bikorwa uwo mushinga.Icyo ni ikintu cy’ingenzi cyane abantu bajyaga bakenera nubwo mbona bigiye kubera impogamizi company zacuruzaga past pappers mu buryo buri hard bizabagora kongera kubona isoko.Ariko icyiza warebye igifitihe rubanda nyamwinshi inyungu.