skol
fortebet

Umunyarwanda yavumbuye ubuhanga bwo gukora imbaho mu birere by’ insina

Yanditswe: Monday 19, Dec 2016

Sponsored Ad

Habiyaremye Cleophas, w’imyaka 44, utuye mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange, mu Kagari ka Kayonza, Mu mudugudu wa Munazi yavumbuye uburyo bwe bwihariye bwo gukora imbaho ziri mu bwoko bwa MDF (Medium-density fibreboard), azikoze mu birere n’imitumba y’insina.
Yatangiye ashinga Atelier yise ‘Umuvanganzo Ltd’, ariko agenda yaguka gahoro gahoro.
Uyu mugabo avuga ko biri mu rwego rwo kurengera ibidukikije, kandi ko yasanze ari bwo buryo buhendutse cyane, agereranyije n’ubusanzwe (...)

Sponsored Ad

Habiyaremye Cleophas, w’imyaka 44, utuye mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Mukarange, mu Kagari ka Kayonza, Mu mudugudu wa Munazi yavumbuye uburyo bwe bwihariye bwo gukora imbaho ziri mu bwoko bwa MDF (Medium-density fibreboard), azikoze mu birere n’imitumba y’insina.

Yatangiye ashinga Atelier yise ‘Umuvanganzo Ltd’, ariko agenda yaguka gahoro gahoro.

Uyu mugabo avuga ko biri mu rwego rwo kurengera ibidukikije, kandi ko yasanze ari bwo buryo buhendutse cyane, agereranyije n’ubusanzwe bukoreshwa ngo izo mbaho ziboneke.

Izi mbaho ze kuzikora bitwara igihe gito cyane, agereranyije n’igisanzwe. Mu Rwanda ubusanzwe nta mbaho zo mu bwoko bwa MDF zihakorerwa, zavanwaga hanze. Ubusanzwe zikorwa mu ifu y’ibiti.

Uyu mugabo avuga ko ateganya mu gihe cya vuba gutangiza uruganda, ndetse akanafasha abahinzi kumenya uko bahinga urutoki rwa kijyambere rwabafasha kongera umusaruro ariko nanone runatanga imitumba myiza.

Ikiganiro Habiyaremure yagiranye na Izubarirashe

Ikiganiro kirambuye yagiranye n’Izubarirashe.rw:

Watangira utwibwira?

Nitwa Habiyaremye Cleophas, ndi umugabo wubatse, mfite umugore n’abana batanu.

Watekereje gukora izi mbaho za MDF ute mu mitumba?

Ubwo nari maze gusezererwa mu ngabo mu 2005, Komisiyo yo gusezerera ingabo no kuzisubiza mu buzima busanzwe yanyishyuriye amashuri y’imyuga mu 2008. Nize ibijyanye n’ububaji. Nyuma naje gusanga imbaho zitaboneka, hano mu Burasirazuba nta biti dufite, n’ibihari tugerageza kubitsemba ngo akazi kacu gakomeze. Nasanze mu ntara dufite ikibazo cy’uko intara ishobora kuzaba ubutayu. Njye rero natekerezaga uko umurimo w’ububaji watera imbere bidashingiye ku gutema ibiti. Nasanze rero intara yacu ari yo ya mbere yeza ibitoki byinshi, bityo ntangira guteranya ibirere ngerageza kuvanamo urubaho mbona bishoboka. Nyuma nabonye nshobora no guhindura isura yarwo nuko mbona nabyo bishoboka. Nabanje gukora urubaho rusa na ‘ribuyu’ nyuma nza no gukora ‘MDF’. Ni uko nabitangiye.

Wize iby’ububaji hehe?

Nabyize mu Mizero Training Centre i Kayonza, ubwo nari mvuye mu gisirikare. Nizeyo amezi atandatu.

Wowe watangiye ububaji ryari?

Nahise ntangira kubaza mu 2009.

Izi mbaho watangiye kuzigerageza ryari?

Mu 2013

Ibikoresho wabikuye he?

Bwa mbere nakoresheje ibifashi nkoresheje na ‘kore’ ariko nyuma yaho naje gutira umuzungu ukorera mu gakiriro i Kigali, aba ari we untiza imashini nakoresheje ikamfasha gutsindagira biriya birere kugira ngo bivemo urubaho kandi biri ku ngero nziza. Ubu mu minota 30 urubaho ruba rwamaze kuboneka.

Imitumba urizera ko yaboneka ihagije?

Yego yaboneka ihagije kuko ubusanzwe abaturage batema insina bagahirikira umutumba hasi. Ariko nanone hano haruguru [adutungire agatoki] ndi gutegura umurima wa hegitari 6 nzerekaniramo uko umuturage azajya atera insina zeza igitoki cy’ibiro 200, umutumba wacyo ukazaba upima ibiro 500. Igihe rero umuturage azaba yamaze gutera izo nsina, azajya yeza igitoki kigura ibihumbi 40. Ndateganya kuzajya ngura umutumba ku mafaranga 30 ku kilo, bityo nkazajya nywugura amafaranga ibihumbi 15. Bityo rero ku nsina imwe umuturage azajya abonaho amafarnga ibihumbi 45. Ibyo bizatuma turushaho kubona imitumba myinshi, ibikoresho nkora bihenduke.

Abantu babyakiriye gute?

Babyakiriye neza, kuko ngaragaza ko akabati wakoraga mu mezi nk’abiri ubu wagakora mu minota 30. Urubaho nkora ruzajya rusohoka rufite ibyangombwa byose rudakeneye gusigwa ‘ama-vernes’ n’ibindi.


Habiyaremye Cleophas afite mu ntoki urubaho rwuzuye rwa MDF

Ibyo ukora Leta irabizi?

Yego barabimenye, kandi barabishimye. Ubu maze gusurwa n’Umuyobozi w’Ikigo cyo guteza imbere imyuga (WDA), nsurwa n’uwo muzungu wampaye izo mashini, nsurwa n’umuyobozi w’Ikigo cy’ Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA). Nanasuwe n’abakozi ba WDA bo muri NEP Kora Wigire ari nabo noneho bazamfasha kugira ngo dushyireho ishuri ryigisha ibi bintu.

Murateganya kujya mubyigisha abandi?

Yego, turateganya gukora uruganda rukora izi mbaho bikaguka bikagera kure. WDA twemeranyije ko tuzafatanya ngatangiza ishuri ribyigisha nkazigisha abanyeshuri 100 ba mbere bakazakora muri urwo ruganda. Ubu urwo ruganda natangiye no kurwubaka. Muri urwo ruganda naho nashyizeho icyumba cy’ubushakashatsi, aho nteganya kuzajya mpora ndeba ibindi twavumbura hamwe n’abandi bashakashatsi, tukareba ibyateza u Rwanda n’Abanyarwanda imbere.

Umaze gukora ibikoresho bingana gute?

Maze gukora byinshi; nakozemo ameza, nkoramo utubati, nkoramo inzugi n’ibindi. Ndetse n’uwahoze ari Guverineri w’iyi Ntara, Uwamariya Odette, namukoreye ameza kuko yari yansabye ko namukorera ikintu kigaragara yajya yerekeraho abandi ibyo navumbuye. Ibindi nagiye mbigurisha abaza babikeneye.

Usaba iki Leta?

Icya mbere nayisaba ni inkunga; nsaba ko yantera inkunga mu bijyanye n’amafaranga kugira ngo mbashe gutangiza urwo ruganda rwanjye. Ikindi ni uko yamfasha mu bijyanye no guhugura abahinzi kugira ngo mbereke uburyo bwo gutera urwo rutoki kugira ngo tubone ibikoresho by’ibanze bituruka ku mitumba kugira ngo uruganda rwacu niruba rwatangiye gukora tuzabone ibikoresho bihagije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa