Umunyeshuli ufite ibishushanyo’Tattoo’ ku mubiri ntazongera guhabwa ishuli-DR. JANVIERE NDIRAHISHA

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 12 April 2019 Yasuwe: 4180

Minisiteri y’Uburezi mu Burundi yatangaje ko umunyeshuri wishushanyije ku mubiri atazongera kubona ishuri muri iki gihugu haba mu mashuri ya Leta cyangwa ayigenga.

Ibi bitangajwe nyuma y’aho byari bimaze kuba umuco mu mashuri atandukanye y’iki gihugu aho wasanga abanyeshuri benshi bari baharaye kwishushanya ku mubiri.

Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi mu Burundi, Minisitiri Dr. Janviere Ndirahisha yibukije ababyeyi, abarimu n’abanyeshuri ko bagomba kumenya ko amategeko agenga uburezi muri iki gihugu atemera abahindura uruhu bakoresheje ibyo bisiga cyangwa bakoresheje ubundi buryo.

Minisitiri Ndirahisha, yasabye ababyeyi kwibuka uruhare rwabo mu kwita k’uburezi bw’abana babo.

Yagize ati “Niyo mpamvu Minisiteri ishinzwe uburezi n’inyigisho z’imyuga imenyesha ababyeyi, abarezi, n’abanyeshuri, ko umunyeshuri uzafatwa yarenze ku mabwiriza abuza kwishushanya ku mubiri nta mwanya azabona mu mashuri yaba aya Leta cyangwa ayigenga ari mu Burundi.”

Mu gihe hirya no hino ku isi haboneka abantu bishushanyaho, hari ibihugu bimwe na bimwe bibujijwe ku mwana muto.

Nko mu Bwongereza, amategeko avuga ko kizira ko umwana uri munsi y’imyaka 18 yishyiraho “tatouage”.

Abakuru nabo babyemerewe babanza kwandikwa mu bitabo byabugenewe ndetse bakabanza guhabwa n’impapuro zo mu nzego z’ibanze.

Muri Leta zunze umwe za Amerika nta tegeko ribuza kwishushanyaho ariko buri Leta ukwayo usanga ifite itegeko ribuza abana bari munsi y’imyaka 18 kwishushanyaho.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble GGG

    Rwose nanjye ndabishyigikiye, bitabaye urwiganwa, no mu RWANDA niko byari bikwiye kumera.

    3 months ago

Inzindi nkuru

Nyarugenge: Umugabo yatwikishije umugore we icyuma mu myanya y’ibanga...

Umugabo witwa Damascene w’imyaka 25 ukomoka mu mudugudu wa Ruyenzi, Akagari...
23 July 2019 Yasuwe: 2570 0

RIB yatangaje ko wa munyamakuru wa Radio na TV 1 waburiwe irengero...

Umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda,RIB, Col Jeannot...
23 July 2019 Yasuwe: 6277 0

HUYE:Umugabo w’imyaka 43 yagize umugore umukobwa we w’imyaka 21 banabyaranye...

Umugabo wo mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye yatawe muri yombi na...
22 July 2019 Yasuwe: 3293 0

Muhanga: Umusaza yikubise hasi arapfa ubwo yarimo kwirukanka ku mugore we...

Umugabo ukomoka mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga yaraye yikubise...
22 July 2019 Yasuwe: 3650 2

Ange Kagame na Bertrand bakoreye ukwezi kwa buki ’Honeymoon’ muri pariki ya...

Ubwo hari tariki ya 06 /Nyakanga /2019 ku Kimihurura muri IFAK saa yine za...
21 July 2019 Yasuwe: 14661 2

KARONGI:Wa musore w’imyaka 23 wihangiye umuhanda ufite ibirometero 7 ari...

Niringiyimana Emmanuel uvuka mu Murenge wa Murambi Akarere ka Karongi...
21 July 2019 Yasuwe: 6887 0