skol
fortebet

Umunyeshuli ushakishwa na Kaminuza 3 zo mu mahanga yahigiye kuzatora Paul Kagame

Yanditswe: Thursday 27, Jul 2017

Sponsored Ad

Maniraguha Jean de Dieu uvuka mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro abifashijwe na FPR Inkotanyi yakomeje kwiga ndetse ubu arashakishwa na Kaminuza 3 zikomeye, yavuze ko azatora Paul Kagame kugira ngo amwiture ibyo yamukoreye.
Ibi yabitangarije mu karere ka Rutsiro kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Nyakanga 2017, ubwo yahabwaga umwanya ngo atange ubuhamya bw’aho yavuye abikesha ubuyobozi burangajwe imbere na FPR Inkotanyi.
Yavuze ko yatsinze ikizamini cy’amashuri abanza n’amanota menshi (...)

Sponsored Ad

Maniraguha Jean de Dieu uvuka mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro abifashijwe na FPR Inkotanyi yakomeje kwiga ndetse ubu arashakishwa na Kaminuza 3 zikomeye, yavuze ko azatora Paul Kagame kugira ngo amwiture ibyo yamukoreye.

Ibi yabitangarije mu karere ka Rutsiro kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Nyakanga 2017, ubwo yahabwaga umwanya ngo atange ubuhamya bw’aho yavuye abikesha ubuyobozi burangajwe imbere na FPR Inkotanyi.

Yavuze ko yatsinze ikizamini cy’amashuri abanza n’amanota menshi ariko kubera ubukene abura uko yiga. Gusa ngo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barakoranye bamufasha kwiga mu mashuri y’ uburezi bw’ ibanze bw’ imyaka icyenda (9YBE).

Yakomeje avuga ko Umuryango FPR Inkotanyi wakomeje kumufasha kugeza arangije muri Kaminuza y’u Rwanda aho yasoje amasomo ye ari uwa mbere mu gihugu cyose mu mibare. Yarangije arusha amanota 11% umunyeshuri wamukurikiye.

Yagize ati “Natsindiye ku manota 81,2% mu mibare ari nayo manota ya mbere mu gihugu mu mibare. Kaminuza zikomeye ku Isi zahise zinsaba ko njya kuzigamo. Muri zo harimo Kaminuza ya Oklahoma yo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Kaminuza ya AIMS na Kaminuza y’u Rwanda.

Niyemeje ko ningira amahirwe yo kwiga Nyakubahwa nzagaruka mu Rwanda kwitura igihugu nkagikorera, kubera politiki y’uburezi kuri bose butarobanura amoko.”

Nyuma yo gutsinda neza, ngo Kaminuza zitandukanye zirimo izo mu Rwanda n’izo mu bindi bihugu nka Oklahoma State University yo muri Amerika zamwemereye buruse.Yasoje ubutumwa bwe agira ati “Ndabashimira uburyo mudahwema gufasha abakene”

Mu ijambo rye, Kagame yavuze ko urugero rwa Maniraguha ari rumwe mu ngero nyinshi ziri mu gihugu kandi yifuza gukomeza, kandi amahirwe nk’ayo akazagera kuri buri Munyarwanda aho ava hose akagera.

Yagize ati “Nka Maniraguha, turashakako urubyiruko rwacu ruhabwa amahirwe yose ashoboka. Kandi ni umwe muri mwe waranzweho urugero tuziko hari n’abandi benshi bameze nkawe, tuzabafasha.”

Yavuze ko demokarasi y’Abanyarwanda, ari iduha nk’abaturage ubumwe, gushyira hamwe, umutekano no guhitamo icyo bashaka.

Ibitekerezo

  • Ibyuvuze nukuri nabandi bakomere aho

    Erega His excellence mumureke iki gihugu ntaho cyari kiri cyari ku busa nyuma ya 1994 ariko aho tugeze tubikesha ubuyobozi bwiza.tuzamutora.Turagushyigikiye Nyakubahwa president komeza uteze imbere igihugu.

    Ni koko Maniraguha nafashwe azagere Ku ntego ye cyane ko bigaragara ko yavuye kure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa