skol
fortebet

Umunyeshuli utatsinze bamwimura bate ?-Perezida Kagame

Yanditswe: Tuesday 26, Feb 2019

Sponsored Ad

Perezida Kagame yagiriye urugendo mu Karere ka Nyamagabe kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 26 Gashyantare 2019,aho yaganirije imbaga y’abantu basaga ibihumbi 20 yaje kumwakira ku ngingo zitandukanye zirimo uburezi,iterambere ndetse n’umutekano.

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika yavuze ko atumva uburyo umwarimu yimura umunyeshuli utatsinze ndetse avuga ko hakwiriye ubufatanye hagati y’abanyeshuli ,abarimu n’ababyeyi kugira ngo ireme ry’uburezi rizamuke.

Yagize ati “Nta mwarimu wifuza ko umunyeshuli asibira. Umunyeshuli utatsinze bamwimura bate? Hari abanyeshuli basibira ari uko umwarimu yigishije nabi.Niyo mpamvu dukomeza gushakira abarimu amahugurwa kugira ngo babone ubushobozi bwo gukora akazi kabo neza.

Tumaze igihe dufasha abarimu kandi tuzagerageza kugira ibyo twongera kugira ngo bakomeze gutera imbere.Hashizwemo imbaraga mu gufasha abarimu kubona inguzanyo.Twongereye imishahara uko tungana.

Hakenewe ubufatanye hagati y’abanyeshuli n’ababyeyi.Bagakwiriye gushyira hamwe imbaraga tukagira uburezi bumeze neza.Tukagira urubyiruko rwiga,ruteye imbere kugira ngo babashe kubaka igihugu cyabo uko bikwiriye.”

Perezida Kagame yabwiye abaturage ba Nyamagabe ko aribo bakwiriye kwikemurira ibibazo by’ibanze mbere aho gutegereza inkunga zo hanze kuko ntiwakenera inkunga yo gukubura ku mbuga yawe cyangwa se kubaka ubwiherero.

Yagize ati “Nkunda gutanga urugero ku isuku,ese gukubura imbere y’umuryango wawe bigombera inkunga.Hari ibintu byinshi bikwiriye guhinduka mu myumvire yacu,ntabwo kubaka ubwiherero bikwiriye kuva mu baterankunga.

Ese ubwiherero tuzaburagiza abaterankunga,bajye batugaburira nibarangiza babutwubakire?.Kuki iki kibazo gihoraho?.Ni iki kitubuza gukora ibyo dukwiriye gukora mu nyungu zacu.Hari ibyo dukwiriye kwikorera bitabaye ngombwa ko haza abaterankunga,dufatanyije n’inzego z’ubuyobozi.”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagakwiriye gukura amaboko mu mufuka bagakora aho kubyuka bahagaze ku muhanda bukira ntacyo bakoze aho yaboneyeho kwibutsa abaturage ba Nyamagabe gukora cyane kugira ngo uyu mwaka wazarangira ari aba mbere mu mihigo.

Perezida Kagame yanenze abakire bavukiye I Nyamagabe hanyuma bajya kwiryamira I Kigali bibagirwa ko bagomba guteza imbere akarere kabo aho yavuze ko abazi neza araza kubirukana bakagaruka gutanga umusanzu iwabo.

Perezida Kagame yasoje ijambo rye asaba abaturage kurwanya abantu baturuka hanze y’u Rwanda bakaza guhungabanya umutekano mu Rwanda aho yabasabye kubatungira agatoki batitaye ku isano bafitanye.

Yagize ati “Hari abantu baturuka hanze y’umupaka bakaza guhungabanya umutekano, bakwiriye guhagarara kandi bazahagaraara.Bizaturuka muri mwe.Umuntu uturutse hanze yaba inshuti yawe n’umuvandimwe ,iyo aje guhungabanya umutekano ukamuhishira, ntumujyane mu nzego zaho mutuye,ingaruka zabyo ni mwe ziheraho.mukaba muvuye kwikorera ibibateza imbere bibatunze,mugakwira imishwaro.Ibyo guhunga twabisize inyuma mu mateka. Nagira ngo mbibibutse gusa kuko iyo bitakurikiranywe neza nimwe bigiraho ingaruka.

Perezida Kagame yabwiye abaturage ba Nyamagabe ko u Rwanda atari twibanire n’ubukene bityo bakwiriye gufatanya Leta guteza imbere igihugu.




Ibitekerezo

  • Nibyo abantu bibuke kavukire bayiteze imbere...

    inkuru irimo ikosa mwakosora ukiyitangira Perezida wa Repubulika yavuze ko atumva uburyo umwarimu yimura umwarimu utatsinze

    Ni byiza rwose. Rqishimiye urugendo rwa Nyakubahwa President wa Repubulika mu ntara yacu (Amajyepfo)

    Amahugurwa kubarimu aratangwa ahubwo se nibangahe mubahugurwa bakagumamo Lo Babita bigendera bitewe no you babona bike binjiza. Kandi iyo bagiye Leta igira ngo yarahuguye abarimu kandi wawundi wagiye yarasimbuwe numushya mukazi Reba nawe bongereye ngo 10% yumushahara bikuvugango mwarimu WA primary bamwongerereye 4000ubu shelves 44000 you Bubba Wang’s amahugurwa angina ate ntakizere Lo yakugumira mikado who azagenda haze utarahuguwe abana bahazaharire. See iyo nguzanyo to uwayiguha ataguyaye umwanya wokuyikurikirana yo yakumarira Iki? Mwarimu ko atangira akazi saa Moya kakarangira saa kumi nimwe. Nyine nikibazo gikomeye! Niba mwarimu WA primary ahembwa Turiya akaba ariwe wigisha gusoma no kwandika akaba rimwe narimwe aburara azigisha ate. Nibwo uzabona abarinze barangiza umwaka WA gatandatu wisumbuye atabizi. Nye mbona abarimu ba primary ari intestines.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa