skol
fortebet

Umunyeshuli wari uvuye gufata ikanzu yo kwambara mu birori byo gusoza amasomo muri Kaminuza yagonzwe n’ikamyo arapfa

Yanditswe: Tuesday 05, Nov 2019

Sponsored Ad

Umunyeshuri witwa Bizimana Pierre wari urangije muri Kaminuza y’ u Rwanda mu ishami rya Huye mu bijyanye na Finance yitabye Imana avuye gufata ikanzu yo kwambara mu birori byo kurangiza amasomo ya A0 muri kaminuza [graduation].

Sponsored Ad

Bizimana yaguye mu mpanuka yabereye ku Kamonyi nimugoroba. Abaziranye na Bizimana bavuga ko yari umuhungu w’ umudivantiste ukomoka mu karere ka Kamonyi.

Ndahimana Slyvain wari inshuti ya nyakwigendera yatangarije UKWEZI dukesha iyi nkuru ko Bizimana yari umuntu uzi kuganira akaba n’ umufana ukomeye wa Barcelone.

Yagize ati “Yari umuntu usabana n’ abantu bose mwateraga blague, yari umufana wa Barcelone. Yari umuntu ubona ko nta ribi rye.”

Ndahimana avuga ko yabanye na Bizimana mu gipangu kimwe mbere y’ uko ajya kwiga muri UR-HUYE campus. Nyakwigendera we imyaka 3 ya mbere yayize I Kigali muri UR-CBE umwaka wa kane gusa niwo yize I Huye. Amashuri yisumbuye Bizimana Pierre yayize I Kibeho.

Imodoka y’ ikamyo yamugonze ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2019 avuye gufata ikanzu ya Graduation i Huye.

Graduation y’ abanyeshuri barangije muri Kaminuza uyu mwaka iteganyijwe ku wa Gatanu w’ iki cyumweru tariki 8 Ugushyingo 2019. Bivuze ko Bizimana yitabye Imana abura iminsi ine gusa ngo akore ibirori byo kurangiza Kaminuza.


Nyakwigendera Bizimana wapfuye avuye gufata ikanzu yo kwambara mu birori bya Graduation

Ibitekerezo

  • Mbega wee!!! Rwose Nyagasani yirengazize nibahari aho yacumuye nibura amwakire peeee!!!! birababaje izi mpfu zikunze kubaho sinzi impamvu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa