skol
fortebet

Umunyeshuli wigaga muri kaminuza yahoze yitwa KIST yasanzwe mu kigo yishwe

Yanditswe: Monday 09, Sep 2019

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Sandrine Imanishimwe w’imyaka 21 y’amavuko wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR-CST) yabonetse yishwe aho bikekwa ko yishwe n’abantu bataramenyekana.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru taliki 08 Nzeri, 2019,nibwo umurambo wa Imanishimwe wabonywe n’abanyeshuri bahiga,hafi y’inyubako yitwa KIST 4, hafi y’amacumbi.

’abakobwa babiri bari batashye basanga agaramye mu kayira kava kuri iriya nyubako kagana ku macumbi.

Bivugwa ko nyakwigendera yari yatashye ubukwe bw’umwe mu barimu bwabereye kuri SOS mu Murenge wa Kacyiru.

Uyu mukobwa wigaga Ubutabire akomoka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Ababonye umurambo we basanze afite igikomere ku mutwe, bikaba bikekwa ko yishwe.

Ababonye umurambo w’uyu mukobwa babwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko wari ufite igikomere kinini inyuma ku mutwe, hakaba hari amakuru avuga ko bishoboka ko yiciwe ku ruzitiro rwinjira mu kigo k’iriya Kaminuza ariko umurambo ugaterurwa ugashyirwa mu kigo imbere aho bawusanze.

Umuvugizi wa RIB,Mbabazi Modeste yemeje aya makuru ndetse avuga ko abashinzwe ubugenzacyaha batangiye iperereza ku rupfu rw’uyu mukobwa.

Umurambo we wajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru.

Inkuru: Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa