skol
fortebet

Umusore ukekwaho ubujura yarasiwe I Shyorongi amaze gutema umuryango wa shoferi

Yanditswe: Thursday 28, Mar 2019

Sponsored Ad

Umusore utaramenyekana umwirondoro yaraye arasiwe i Shyorongi ubwo yuriraga imodoka ipakiye ibirayi yamanuka igana i Kigali afite umupanga,yarangiza agatema ku idirisha rya shoferi.

Sponsored Ad

Uyu musore yarashwe n’abapolisi mu rukerera rwo kuri uyu wa kane,Taliki ya 27 Werurwe 2019, mu murenge wa Kanyinya mu kagari ka Nyamweru, ku murambo we basanze nta bimuranga afite. Mugenzi we bari kumwe, yabashije gucika polisi nkuko amakuru yabitangaje.

Amakuru yahawe Umuseke dukesha iyi nkuru, avuga ko yari yitwaje umuhoro amaze guca ihema ritwikiriye ibirayi binyanyagira mu muhanda.

Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali CIP Marie Goretti Umutesi avuga ko umwe muri bariya bavugwaho gushaka kwiba yaje atemye ihema ibirayi bikanyanyagira mu muhanda mugenzi we agakomeza ajya gutema idirishya ry’aho shoferi yari yicaye.
Uyu ngo niwe warashwe arapfa ubwo yirukaga. Shoferi nawe yumvise isasu rivuze imodoka ayikubita ikiboko ava aho.

CIP Umutesi avuga ko abacuruzi batagomba guterwa ubwoba n’abo bajura kuko umutekano uba uhari kandi agasaba abafite ubushake bwo kwiba ko babwikuramo.

Uyu n’umuntu wa gatandatu urasiwe mu mujyi wa Kigali akekwaho ubujura urashwe muri uku kwezi.

Mu kiganiro Police y’u Rwanda iherutse guha abanyamakuru, Commissioner of Police Félix Namuhoranye ushinzwe ibikorwa muri Police y’igihugu yavuze ko nta ntego yo kurasa abajura ihari,asaba umuntu wese ufatiwe mu cyaha yakwirinda kurwanya abamufashe kuko byatuma bakoresha imbaraga zabo.Yanasabye cyane abakora icyaha cyo kwiba kubireka kuko ngo bitazabagwa neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa