skol
fortebet

Umuvugizi w’ishyaka FDU Inkingi rya Ingabire Victoire yasanzwe muri Gishwati yapfuye

Yanditswe: Saturday 09, Mar 2019

Sponsored Ad

Umuvugizi w’ishyaka FDU Inkingi witwa Anselme Mutuyimana yasanzwe mu ishyamba rya Gishwati yishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana.
.

Sponsored Ad

Abavandimwe ba Bwana Anselme Mutuyimana bemeje aya makuru bavuze ko umurambo we bawusanze ku ishyamba rya Gishwati mu karere ka Rutsiro.

Bavuze ko bamenye amakuru y’urupfu rwe mu ma saa yine zo mu gitondo kuri uyu wa Gatandatu ndetse bemeza ko ashobora kuba yanizwe.

Bwana Augustin Tubanambazi Mukuru wa Nyakwigendera yabwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko umurambo we bawusanze ufite amaraso mu kanwa ngo bigaragara ko yaba yishwe anizwe.

Modeste Mbabazi umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha yavuze ko abagenzacyaha mu karere ka Rutsiro bageze ahatoraguwe umurambo bahafata amakuru agamije kumenya icyateye urupfu.

Umuvugizi w’ubugenzacyaha yavuze ko kugeza ubu iperereza ryahise ritangira ariko ko ntawe uratabwa muri yombi akekwaho kugira uruhare muri uru rupfu. Umurambo wa Nyakwigendera watwawe mu bitaro bya Gisenyi ngo hasuzumwe icyamuhitanye.

Bwana Anselme Mutuyimana apfuye yari afite imyaka 30 y’amavuko. Mu mwaka wa 2018 ni bwo yari agisohoka muri gereza arangije igihano cy’igifungo cy’imyaka 6 nyuma yo kumuhamya ibyaha byo kwangisha rubanda ubutegetsi buriho.

Umuvugizi wa FDU Inkingi Anselme Mutuyimana yiyongereye ku wundi murwanashyaka w’ishyaka FDU Inkingi na we mu 2017 umurambo we wasanzwe mu karere ka Bugesera.

Umuyobozi wa FDU Inkingi madamu Victoire Ingabire yavuze ko atarabona amakuru ahagije ku rupfu rwa bwana Mutuyimana kugira ngo abashe kuba yagira icyo atangaza.

Hari amakuru avuga ko aho basanze umurambo we abashumba bari baragiye bahabonye imodoka y’ivatiri y’ibara ry’umweru yahagaragaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.

Ibitekerezo

  • Imfu zibera mu Rwanda ziteye ishozi.

    Iyi nkuru irababaje gusa ntekerezako bitoroshye kuba umuntu apfa gutya kandi ntabe ari umwe.
    Kuki abanyepolitiki cg abantu bafitanye isano nayo ari bo bapfakandi bose bagapfa banizwe?
    mwibuke iby’urupfu rwa Hubert Gashagaza na we yaranizwe ubwo iryo niganabuhanga ryadutse mu Rwanda rizagarukira hehe?

    Ariko izi mfu zidafututse zirimo kubera mu Rwanda,kandi hakicwa abantu bakiri bato,ziratujyana ahantu habi.Bizatuma Imana ituvuma.Kwica umuntu Imana yiremeye kandi udashobora kumusura,kandi ejo nawe uzamusanga mu kuzimu,ni ukutagira ubwenge.Uba usuzuguye Imana kandi bizakubuza kubona ubuzima bw’iteka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa