skol
fortebet

Umuyaga udasanzwe uzwi nka Kenneth ushobora kwibasira u Rwanda

Yanditswe: Friday 26, Apr 2019

Sponsored Ad

skol

Inkubi y’umuyaga uturutse mu Nyanja y’Ubuhinde biravugwa ko igeze muri Tanzania yerekeza mu Rwanda aho uyu muyaga mu gihe gito ushobora kugaragara mu duce dutandukanye tw’igihugu.

Sponsored Ad

Ikigo gishinzwe gukusanya amakuru ajyanye n’iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko inkubi y’umuyaga wahawe izina rya “Kenneth” waturutse mu Nyanja y’u Buhinde ubu ugeze muri Tanzania werekeza mu Rwanda.

Mu butumwa Meteo Rwanda yashyize ku rubuga rwayo rwa Twitter, bugaragaza ko iyo nkubi yaturutse mu Nyanja y’u Buhinde, igeze mu Majyepfo y’u Burasirazuba bwa Tanzania no mu Majyaruguru ya Mozambique.

Mu Rwanda, hateganyijwe ko iyi nkubi izateza imvura nyinshi izibanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Amajyepfo n’Amajyaruguru y’Intara y’i Burengerazuba kuva ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 25 Mata kugeza ku ya 27 Mata 2019. Umuyaga mwinshi uteganyijwe mu Ntara y’u Burasirazuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa