skol
fortebet

Umuyobozi muri Uganda yasabye Loni gukura isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe: Monday 09, Apr 2018

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga ya Uganda ushinzwe ubutwererane mu karere yasabye Umuryango w’ Abibumbye kugura isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ugakumira ibyaha byibasira inyoko muntu muri iki gihe.
Ubu butumwa Philemon Mateke yabutangiye mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 wahurije hamwe ababarirwa mu mujana mu mugi wa Entebbe mu mpera z’ icyumweru gishize.
Yagize ati “Mu mu gihe tuzirikana imyaka 24, nizeyeko (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ ububanyi n’ amahanga ya Uganda ushinzwe ubutwererane mu karere yasabye Umuryango w’ Abibumbye kugura isomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ugakumira ibyaha byibasira inyoko muntu muri iki gihe.

Ubu butumwa Philemon Mateke yabutangiye mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 wahurije hamwe ababarirwa mu mujana mu mugi wa Entebbe mu mpera z’ icyumweru gishize.

Yagize ati “Mu mu gihe tuzirikana imyaka 24, nizeyeko imiryango mpuzamahanga ikwiye kwibuka ko kwigira bihenda. Dukwiye guharanira ko UN n’ imiryango mpuzamahanga barinda abasivile ku gihe ntibahitanwe n’ ubwicanyi burimbura imbaga”

Uyu muhango waranzwe n’ indirimbo n’ imikino y’ abanyeshuri berekana uko Jenoside yakorewe abatutsi yashyizwe mu bikorwa.

Frank Mugambage uhagarariye inyungu z’ u Rwanda muri Uganda yanenze abakomeje gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu byo batangaza.

Ati “Hari abo wumva bakibaza niba ikwiriye kwitwa Jenoside yakorewe abatutsi, Jenoside iteka iba igamije kurimbura igice runaka cy’ abaturage, Jenoside ikorwa mu byiciro ntabwo ari ikintu kiba ako kanya.”

Mugambage yashimye ingabo zahoze ari iza RPA zahagaritse Jenoside imiryango mpuzamahanga irebera.

Mu bikorwa biteganyijwe muri Uganda barimo gukusanya inkunga yo kubaka urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi
Ggolo mu karere ka Mpigi bizakorwa muri Kameba uyu mwaka. Abanyarwanda n’ inshuti zabo bamaze gukusanya miliyoni 10 rwf zo kubaka urwo rwibutso.

Muri Uganda hari inzibutso 3 habariwemo urwo rwa Ggolo zizabika imibiri 4000 y’ abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Muri 1994, imirambo y’ abishwe muri Jenoside yashyinguwe ahantu hatandukanye harimo no ku nkombe z’ ikiyaga cya Victoria.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa