skol
fortebet

Umuyobozi wa Cholare Abarinzi uherutse gupfira mu mpanuka yashyinguwe

Yanditswe: Tuesday 17, Sep 2019

Sponsored Ad

Uwari muyobozi wa Korali Abarinzi ya ADEPR Gasave, Mushimiyimana Rachel,uherutse kugwa mu mpanuka yabaye ubwo iyi Korali yerekezaga mu murimo w’ivugabutumwa mu Majyepfo,yashyinguwe kuri uyu wa Kabiri mu muhango waranzwe n’amarira n’agahinda.

Sponsored Ad

Mushimiyimana niwe wenyine waguye muri iyi mpanuka yabaye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize,ubwo imodoka ya Coaster yari itwaye abaririmbyi ba Chorale Abarinzi yakoraga impanuka berekeje mu ivugabutumwa i Gitwe mu Majyepfo.

Umuhango wo gusezeraho bwa nyuma kuri Mushimiyimana wabaye kuri uyu wa Kabiri taliki ya 17 Nzeri 2019, aho ahagana saa tanu z’igitondo imbaga y’abantu by’umwihariko abo mu itorero rya ADEPR bafatanyaga nawe umurimo w’ivugabutumwa, bari bateraniye mu rugo rwe ku Gisozi.

Nyakwigendera Mushimiyimana asize umugabo n’ abana bane, harimo n’uruhinja rw’amezi abiri yari ahetse ubwo bakoraga impanuka rukarokoka.

Mushimiyimana Rachel witabye Imana tariki ya 14 Nzeri 2019, azize impanuka, yavutse 16/6/1985 akaba apfuye afite imyaka 34 y’amavuko.Nyakwigendera yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa