skol
fortebet

Umuyobozi wa Radiyo y’abaturage ’Isangano’ yitabye Imana

Yanditswe: Friday 25, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi wa Radiyo y’abaturage, Isangano ikorera mu Karere ka Karongi bwana Jerome Rwasa yitabye Imana azize uburwayi.

Sponsored Ad

Amakuru abika urupfu rwe avuga ko yitabye Imana aguye iwe mu rugo rwe. Nyuma y’uko yari amaze iminsi arwaye indwara y’umwijima ndetse muri Gicurasi uyu mwaka ngo yagiye kwivuriza mu Buhinde.

Yagarutse mu Rwanda ari naho yari akomeje kugenda yivuriza mu bitaro byaho bitandukanye.

Ni umwe mu bantu bari bamaze igihe kinini mu itangazamakuru ry’u Rwanda kuko yaritangiye mu 1996 ubwo yari umunyamakuru wa ORINFOR.

Rwasa yakoze muri ORINFOR igihe kinini, mu 2011 agirwa Umuyobozi wa Radio Isangano y’i Karongi ari nabwo yari igitangira.

Yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’inozabubanyi, imiyoborere n’ibijyanye no gukumira Jenoside.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa